Imirwano imaze iminsi ibica bigacika mu b’urasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, isa n’iyatanze agahenge nyuma y’iminsi barwana umunsi k’uwundi isasu rivuza ubuhuha, gusa uyu munsi bwo hakaba hari umutuzo utangaje ibintu byatumye benshi batangaza ko impande zombi zaba ziri gutegura ibitero bikaze
Ibi bamwe babigarutseho bavuga ko iyo abasirikare bari k’urugamba batuje baba bari gushakisha inzira nyayo yo gutsinda abo bahanganye, bityo bakemeza ko baba bari gushakisha uburyo bwiza bwo gucana umuriro nyuma y’uyu mutuzo.
Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iyi mirwano bahamya ko kenshi Ingabo za Leta ya Congo ari zo zitangiza urugamba bityo bakavuga ko M23 yaba yicaye yiteguye ko babagabaho ibitero hanyuma nayo ikabona kubasunika.
Ibi bimeze gutya mu gihe k’umunsi w’ejo agace ka Cyahi kigaruriwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ubuyobozi bw’uyu mutwe bukunze kumvikana buvuga ko bazirwanaho igihe cyose benderejwe, kandi bakarinda abaturage igihe cyose.
Cyakora hari n’abavuga ko umuyobozi mushya w’urugamba yaba akiri kwiga neza imiterere y’imirwano kugira ngo arebe ko yasohoza amasezerano yagiranye n’umukuru w’igihugu mbere y’uko amwohereza.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com