Nyuma y’aho ubutegetsi bw’Uburundi bushinja Leta y’u Rwanda kugaba igitero ku ngabo zabwo muri Komini Mabayi, mu ntara ya Cibitoke byarangiye habonetse umutwe wigamba iki gitero.
Ni igitero cyagabwe mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki 17/11/2019 , hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu ntara ya Cibitoke, muri Commune Mabayi habaye igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi bikaza gutangazwa n’ubutegetsi bw’u Burundi ko ari ingabo z’u Rwanda zabagabyeho igitero nyuma haje kwigamba witwa FRB-ABARUNDI ngo ni umutwe uharanira impinduramatwara mu Burundi (FRB-Abarundi).
Nkuko Visi perezida w’Uburundi, Gaston Sindimwo, yabitangarije radio Ijwi ry’Amerika, iki gitero cyagabwe kuwa 16 Ugushyingo n’abantu bataramenyekana gusa we yemeza ko bavugaga Ikinyanyarwada ndetse ngo basubiye mu Rwanda nyuma.
Ibi birego bya Sindimwo byavugurujwe n’itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’umutwe wa FRB-ABARUNDI wavuze ko ari wo wagabye iki gitero kugira ngo wibutse Nkurunziza ko yanze kubahiriza amasezerano ya Arusha.
Itangazo rigira riti “Umutwe wa FRB-ABARUNDI, uramenyesha abarundi n’amahanga ko ari wo wateye ibirindiro by’i Mabayi-Marura byariho abasirikare ba FDN 112, interahamwe 30, Imbonerakure 18, bose hamwe bari 160. Hapfuye 38, hakomeretse bane, 18 bararokotse naho ababuze ni 100 ndetse ko n’uwari uyoboye ibyo birindiro Maj. Ngomirakiza Reverien nawe ntiyaharenze. Ingabo zacu ziri mu gihugu hagati”.
Umutwe FRB-ABARUNDI wamaganye ibinyoma bya NKURUNZIZA abicishije k’umuvugizi wa FDN ko taliki 17/11/2019 batewe n’umutwe w’abasirikare uturutse mu Rwanda. Mabayi hatewe n’abarundi bari mu gihugu hagati batotejwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.Haguruka Barundi.
Turabeshyuza , umuvugizi wa FDN aho yavuzeko abateye baje baturutse mu gihugu cy’U Rwanda, ingabo za FRB-ABARUNDI ziri mu gihugu hagati , tuboneyeho gusaba abarundi bari mu gihugu hagati no hanze kudushigikira kugira dukureho ingoma y’abicanyi(CNDD-FDD).
FRB-Abarundi uvuga kandi ko hari ingabo za leta zabisunze muri uru rugamba rwo gukuraho ingoma ya Nkurunziza. Uyu mutwe kandi waburiye Imbonerakure, Polisi, abasirikare n’abarundi kwitandukanye n’ingoma ya Nkurunziza yica abaturage bitaba ibyo bakazirengera ingaruka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko atari ubwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda ibintu bidafite ishingiro.
Ivomo: Umuryango.rw
Muyobozi Jerome