Uyu mutwe w’inyeshyamba uyoborwa n’uwitwa Jeanvier Karayire ufata inyeshyamba za FDLR nk’umubyeyi wabo, ndetse bakaba banemeza ko ubuhanuzi bwabo bwababwiye ko bagomba guherekeza umubyeyi wabo agiye gufata igihugu yari yaranyazwe n’inkotanyi.
Iyi mitwe y’inyeshyamba yombi ihuriye ku itsinda ry’Abahubiri,iri tsinda rikaba rishinzwe guhanurira izi nyeshyamba kugira ngo bababwire ibigiye kuba ndetse n’uko bizagenda.
Abahubiri bakaba baherutse kubwira abayobozi ba FDLR ko igihe kigeze ngo basubire iwabo kandi ko bazagenda bemye nk’uko umuvugizi wa FDLR Cure Ngoma aherutse kubitangaza.
FDLR ngo yaba iri kwegeranya ibikoresho kugira ngo ijye gufata igihugu cyabo, ngo kuko FARDC iri kubaha ibikoresho bitandukanye, ibyo bakaba aribyo bazifashisha bafata igihugu cy’u Rwanda.
Izi nyeshyamba za APCLS nazo zikaba ziteguye guherekeza FDLR umubyeyi wabo bagasubira iwabo mu Rwanda.
Umuhoza Yves
APCLS, FDRL Rest in Peace.