Umutwe ‘La coalition Nationale du peuple pour la souveraineté du Congo (CNPSC) uyoborwa na Gen Willliam Amuri Yakutumba wavuze ko impamvu utitabiriye ibiganiro na Perezida Tshisekedi i Nairobi ari uko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’itegurwa ryabyo.
Uyu mutwe w’aba Mai Mai ukorera muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko itangazo washyize ahagaragara kuwa 23 Mata 2022 rikomeza ribivuga, ibiganiro hagati ya Perezida Tshisekedi n’abayobozi b’imitwe yitwara gisirikare byabereye muri Kenya cyari igitekerezo cya Guverinoma yu Rwanda kigamije gusebya igisirikare cya FARDC.
Kubwa CNPSC ngo ibi biganiro ni agasuzuguro kuri RD Congo, kandi ngo bica inzira kugirango u Rwanda ruzinjire muri Congo Kinshasa.
Baragira bati”Ibi bihe bikomeje kugenda bigaruka kubera ko bisa na none n’ibyabereye Sun City muri Afurika y’Epfo, Ibyitwa Amani Leo byabereye i Goma, byose byabaga bigamije kwinjiza ingabo z’u Rwanda mu ngabo za Congo Kinshasa. Ntimucyeke ko kuba M23 yongeye kugaruka mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa ari uruhurirane.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe ibi byose bikigaragara, umutwe wa CNPSC udashobora kwitabira inama, busanga impamvu zose z’itegurwa ryayo zizwi na Guverinoma y’u Rwanda .
Umutwe wa CNPSC (Uzwi nka Mai Mai Yakutumba) ukorera mu gace ka Itobwe /Mwenga muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe ukunze kuvuga ko uzarwanya Abafite inkomoko mu Rwanda bose ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Ibi bituma ibitero byawo byinshi ubigaba ku baturage b’Abanyamulenge, aho ubanyaga inka nyinshi. Gen Yakutumba we ubwe yigeze atangaza ko imwe mu ntego nyamukuru yatumye ashinga uyu mutwe ari ukugira ngo azirukane aba yita abanyarwanda ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Inama yagombaga guhuza Perezida Tshisekedi n’imitwe y’inyeshyamba yari iteganijwe kuwa 23 Mata 2022, yaje gusubikwa itarangiye, nyuma y’aho imitwe yitwaje intwaro yose yari yatumiwe itabashije kuboneka .Binavugwa ko nyuma y’uko hubuye imirwano hagati ya M23 na FARDC perezida Tshisekedi yahise afatwa n’uburakari ahita agaruka i Kinshasa igitaraganya.