Ushindi Kamiti wari ukuriye Burigade y’inyeshyamba za Mai Mai NDC-R ya Col Guido y’ishwe n’abarwanyi b’umutwe wa FPP Kabido ugizwe n’abanyarwanda n’abakongomani bo mu bwoko bw’abahutu.
Uyu musirikare wo ku rwego rwo hejuru mu mutwe wa NDC-R ya Col Guidon yaguye mu mirwano imaze iminsi ihanganishije umutwe wa FPP na NDC-R Guidon muri teritwari ya Walikale ho muri Kivu y’Amajyarugu.
Kugeza ubu ntiharatangazwa umubare w’abamajije kuhasiga ubuzima cyangwa gukomereka ku mpande zombi
iyi mirwano ikaba yaratangiye kuwa gatanu ushize tariki ya 14 Mutarama 2022 biturutse ku makimbirane ashingiye ku moko ndetse ngo ikaba yaranatumye, abaturage benshi bo muri teritwari ya Lubelo na Walikale bahunga iyo mirwano ihanganishije umutwe wa NDC-R ya Guidon n’umutwe wa FPP ya Kabido by’umwihariko mu gace ka Buleso Muri teritwari ya Walikale na Kanune mu majyepfo ya teritwari ya Lubero nk’uko byatangajwe na Paris Mastaka umuyobozi wa ASBL (umuryango ugamije gutabara ikiremwa muntu) asaba ubutabazi bw’ibanze kuri abo bahunze.
Uyu muryango uvuga ko kugeza ubu abasaga 800 aribo bahunze, bakaba barahungiye muri village Lusogha, Birundure, Iyobora, na Bulindi muri Groupement ya Kanyabayonga aba baje basanga abandi basaga 2000 bari bahunze mbere gato.
HATEGEKIMANA Claude