Mu mirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo Fardc mu gace ka Ishasha ugana ku musozi wa Muremure ,umutwe wa M23 wafunze umuhanda uva Goma ugana Bukavu.
Abatuye mu mujyi wa Goma uburyo basigaranye bwo kugera Bukavu ni ubw’ikirere cyangwa mu mazi.
Ibi by’uko m23 ifunze uyu muhanda bibaye nyuma y’uko imirwano ibaye hagati yayo n’ingabo za Congo (FARDC), n’abo bafatanyije aribo Wazalendo mu gace ka Mweso.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune.com ivuga ko inyeshyamba za M23 zakomeje kwigarurira umujyi wa Mweso.
Uyu mujyi uherereye mu birometero 100 mu majyaruguru ya Goma muri Masisi ni akarere gafite icyo kavuze ku rwego rw’ubukungu n’igisirikare.
Umutwe wa M23 uri kugenzura axe ya Kashuga-Kalembe ugana Walikale, axe ya Kitshanga muri Masisi ariko na axe ya Katsiru / JTN muri Rutshuru.
Andi makuru avuga ko Wazalendo yakoze “umwiherero wo gufata ingamba”zo gukomeza gutera M23 mu duce yigaruriye.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com
M23 kubanza igiye kubihirwa nintangiro zumwaka,Kona Tanzania yahageze,ejo,gusa bayirimbure kuko irikubuza DRC umutekano
Igisirikari cya tanzania ntaho gitandukaniye nicya south Africa byose M23 ibacucume