Umuvugizi w’Umuwe wa M23, Maj Willy Ngoma yagize icyo avuga ku cyemezo cyo kohereza ingabo za EAC mu burasirazuba bwa RDCongo kurandura uyu mutwe, avuga ko nta bwoba na bucye bafitiye izi ngabo.
Ni nyuma y’ibyemezo bigera kuri bitatu byafashwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byemeza ko ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango zigomba koherezwa muri Congo kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buherutse gusohora itangazo rivuga ko izi ngabo zizatangira inshingano zazo mu byumweru bicye biri imbere ariko ngo zitazaba zirimo iz’u Rwanda.
Umuvugzi wa M23, Maj Willy Ngoma, yavuze ko nta bwoba na bucye bafite kuri izi ngabo zigiye koherezwa kubahashya.
Yagize ati “Turi bugire ubwoba bw’iki? Bwa nde? Twebwe, igihe cyose turwanira kuramuka kwacu, kuri ejo hazaza h’abana bacu, kuri ejo hazaza h’iki gihugu.
“Twagira ubwoba bw’iki? Ntabwo.”
Muri iki kiganiro yagiranaga na BBC Gahuza, Maj Willy ngoma yavuze ko uyu mutwe ufite icyo urwanira kandi ko Ubutegetsi bwa RDCongo, bukirengagiza nkana.
Yavuze ko ibikomeje gutangazwa ko uyu mutwe wabo uterwa inkunga n’u Rwanda, ari ibinyoma byambaye ubusa, avuga ko nta nkunga na ntoya bahabwa n’u Rwanda, ati “habe n’urushinge.”
Maj Willy Ngoma uherutse gutangiza ku mugaragaro umupaka wa Bunagana uherereye mu Mujyi wa Bunagana ubu uri mu maboko ya M23, yanaboneyeho kunenga icyemezo cy’ubutegetsi bwa Congo cyo kubuza abaturage gukoresha uyu mupaka.
Yavuze ko ubusanzwe iki Gihugu cyabo kitagiri ikintu kibamo kuko ibikenerwa n’abaturage mu buzima bwa buri munsi babikura hanze.
Yavuze ko iki cyemezo cya Leta kirimo “ubuswa bwinshi” no kwivuguruza, ati “Ni gute wabuza abantu guhahirana n’igihugu? Dushyire mu gaciro, mu burasirazuba bwa Congo, tweza iki? Ese murabizi ko n’ingwa yo kwigisha abanyeshuri iva muri Uganda? Ko amakayi ava muri Uganda? Ibyo murabizi? Imisumari yo kubaka inzu ahanini iva mu Rwanda? Ko ibiribwa biva muri Uganda?”
Maj Willy Ngoma aherutse gutangaza ko M23 idateze guhagarika ibikorwa byo kurwanira uburenganzira bwabo mu gihe cyose Leta itarubahiriza ibyo impande zombi zumvikanyeho.
RWANDATRIBUNE.COM