Umutwe wa Mai-Mai ndetse na RED-Tabara yagabye igitero ku Banyamurenge bo mu bice binyuranye, isanga umutwe wa Twirwaneho uryamiye amajanja uhita usubiza inyuma ibi bitero.
Byatangajwe n’umutwe wa Twirwaneho washinzwe ugamije guhangana n’ubwicanyi bukorerwa Avanyekongo b’umuryango w’Abanyamulenge.
Itangazo ryashyizwe hanze n’uyu muryango wa Twirwaneho ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wawo, Ndakize Kamasa.
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, rivuga ko iki gitero cyagabwe na Mai-Mai Bilozebishambuke ndetse n’umutwe wa RED-Tabara w’Abarundi, cyagabwe mu gace ka Musika kair mu bilometero 30 uvuye muri Minembwe.
Twirwaneho ivuga ko ibi bitero byari bigamije kwibasira Abanyamurenge bo mu duce twa “Rutigita, Masha na Monyi. Byaburijwemo n’irondo ry’abasivile rya Twirwaneho yabasubije inyuma.”
Iri tangazo rya Twirwaneho rivuga ko imirwano yakomereje mu gace ka Kijombo ndetse no mu bice byerecyeza mu Musika aho abari bagabye ibitero byaje biturutse.
RWANDATRIBUNE.COM