Umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe w’aba Houthis wo muri Yemen avuga ko uyu mutwe wibasiye amato abiri yo muri Israel bifashishije Drone na missile zo mu mazi.
Sosiyete y’ubwongereza inshinzwe umutekano mu nyanja Ambrey ivuga ko ubwato butwara abantu bwa Israel bwibasiwe n’indege zitagira abapilote (drones) ebyiri ubwo bwagendaga mu nyanja itukura ,yanavuze ko ubundi bwato bwa kontineri bwangijwe nicyo gitero nko mu birometero nka 63 mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bw’icyambu cya Hodeida cyo mu majyaruguru ya Yemen .
Ministeri y’ingabo muri Amerika Pentagon ivuga ko ubwato bw’intambara bw’Amerika hamwe n’amato y’ubucuruzi nayo yagabweho ibitero n’uwo mutwe w’aba Houthis, ivuga ibi bitero aribyo bitero bikomeye bibibasiye kuva intambara ya Hamas na Israel itangiye.
Ku cyumweru umuvugizi wa Pentagon yavuze ko aya mato yibasiwe nyuma yo kwanga umuburo w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi ,ayo mato yibasiwe ni Unity Explorer na Number nine,nk’uko Al Jazzera ibitangaza .
Umukozi wa Leta zunze ubumwe za Amerika utatangajwe amazina avuga ko ibitero byibasiye ariya mato byabaye hagati ya saa kumi za mu gitondo i Sanaa muri Yemen akavuga ko icyo gitero cyamaze amasaha agera kuri atanu.
Icyakora umutwe w’aba Houthis wari umaze igihe kitari gito wibasiye Abanyamerika uyu mutwe ukaba ukomeje kongera imbaraga mu ntambara yo mu nyanja .
Mu mwaka wa 2016 Amerika yarashe missile zo mu bwoko bwa Tomahawk zisenya ibisasu bitatu ku nkombe mu gace kagenzurwa n’umutwe w’aba Houthis, bagamije kwihorera kuri missile zarashwe ku mato y’Abanyamerika harimo n’ubwato bwa USS Mason ,icyo gihe.
Umutwe w’aba Houthis ni umutwe ushyigikiye Hamas mu ntambara irwana na Israel. Amerika ifata umutwe w’aba Houthis nk’umutwe w’iterabwoba.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com