Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR umaze igihe ukorana bya hafi n’ingabo za Leta ya Kinshasa wasabwe gutegura vuba ibitero bigomba kugabwa kumnyeshyamba za M23, bikazakorwa n’uyu mutwe ufatanije na FRDC hamwe n’abandi bambari ba Wazalendo.
Ni ibitero bigombna kuba hakiri kare nyuma y’uko umukuru w’igihugu cya Congo atangaje ko imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu igomba gushyira intwaro hasi kugira ngo bashakire amahoro arambye uburasirazuba bw’igihugu cyabo.
Ibi bitero biri gutegurirwa mu ishyamba rya Nyamuragira, agace kabarizwamo inyeshyamba za FDLR.
Izi nyeshyamba zigomba gufatanya n’ingabo za Leta ya Congo FRDC , kugaba ibi tero muduce twose tubarizwamo inyeshyamba za M23 haba muri Nyiragongo ndetse n’ahandi hose izi nyeshyamba zikambitse bakaba biteguye kuhagaba ibitero.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wakunze kugaragaza ko ukeneye ibiganiro na Leta yabo, nyamara ibyo nti byakunze, ibintu byatumye uyu mutwe nawo utangaza ko witeguye guhangana n’abaje bawendereza bose.
Mu kiganiro umuvugizi w’uyu mutwe wungirije mu bya Politiki, Bwana Canisius Munyarugerero aherutse kugirana na Rwandatribune yatangaje ko bahora bakenyeye kandi ko biteguye kwivuna uwaza wese kubateraho intambara.
None se ntibahira barwanabna M23