Imirwano ikomeye yahanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo, bahanganiye mu gace ka Ndondo, Rusinga, Kitobo,uduce duherereye mu birometero 3uvuye Kitchanga.
Iyi mirwano yatangiye ahagana mu masa 06h00 za mu gitondo yumvikanyemo ibisasu biremereye n’imbunda zoroheje.
Ibi bibaye nyuma y’intambara ikomeye yahuje uyu mutwe w’inyeshya na FARDC hamwe na FDLR igasiga agace ka Kalenga kigaruriwe n’inyeshyamba za M23.
Iyi mirwano kandi iri kugenda ifata indi ntera mu gihe iki gihugu gisigaje igihe gito ngo cyinjire mu matora mu kwezi gutaha , nyamara intara zimwe nazimwe zikaba zitarigeze zigira imyiteguro na mike ndetse Perezida w’iki gihugu, akaba yaratangaje ko hari ibice bitazigera bibamo amatora.
Iyi mirwano kandi ikomeje kugenda ifata indi ntera kuburyo hari n’abavuga ko ishobora gusatira umujyi wa Goma ndetse nk’uko umuyobozi w’umutwe wa M23 yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ngo Leta nikomeza kwinangira bizakururira izi nyeshyamba gufata uyu mujyi ndetse n’ahandi.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com