Umutwe w’inyeshyamba Freedom Fighters Movement ufite ibirindiro muri Terirwari ya Masisi wemereye M23 uburinzi mu gihe yo yahagaritse imirwano yitegura ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Umuyobozi wa FFM, Gen Ngabo Moise yandikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23(ARC) Gen de Brd Sultan Makenga, Rwandatribune ifitiye kopi, uyu mutwe wemeza ko washimishijwe n’uburyo M23 yafashe umwanzuro mwiza wo guhagarika intambara hagakoreshwa inzira z’Ibiganiro.
Baragira bati:”Kuri Afande Gen Makenga,twishimiye imyanzuro mwafashe yo guhagarika Intambara ariko kandi mukabikora mutavuye mu Birindiro byanyu .Uyu mwanzuro mwafashe ni ingenzi cyane ku baturage bacu babahungiyeho bakeneye uburinzi bwanyu . FFM yiteguye kuzahangana nuzabagabaho igitero uwo ariwe wese ,ka muhumure dufite isezerano ry’Imana”
Uyu mutwe usoza ibaruwa yawo usaba M23 kwihutira kugaruka mu rugamba mu gihe iy’ibiganiro by’amahoro yakwanga bakagaruka ku itabaro kuko ngo ubuhanga n’imbaraga imitwe yombi ifite biyemerera gutahukana insinzi muri iyi ntambara yo guharanira uburenganzira bwabo barimo.”
Umutwe wa FFM washinzwe muri Mata 2022, ukaba ufite ibirindiro i Kilimahiro muri Masisi. Ugishingwa abatuye Masisi babanje kuwitiranya na M23, kuko muri iyi minsi aribwo M23 yari yatangaje ko yabaye ihagaritse imirwano mu buryo bw’agateganyo.
General Ngabo Moise aravuga ngo bazatsinda kubera ko bafite “isezerano ry’Imana”.Abantu barwana bibeshya ko Imana ishyigikira intambara.Ijambo ry’Imana risobanura neza impamvu kera imana yasabye abayahudi kujya mu ntambara.Bitandukanye cyane n’intambara z’iki gihe.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,Imana yategetse Abayahudi kurwanya abantu bali batuye igihugu cya Kanani kugirango bagituremo “kubera ko basengaga ibigirwamana”.Muli make,”zali intambara z’Imana,kubera inyungu bwite z’Imana,kandi ku itegeko ry’Imana”.Ndetse Imana yabatizaga Abamarayika bakabarwanira. Bagirango birukane mu gihugu cya Canaan abantu basengaga Ibigirwamana.Ntabwo byali inyungu za Dawudi cyangwa Yoshua.Nyuma yaho,Imana na Yezu bategetse Abakristu nyakuri kutarwana,ahubwo bakarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Bongeraho ko “abantu bose barwana bazicwa” ku munsi wa nyuma.Soma Matayo 26,umurongo wa 52.Abakristu nyakuli,barangwa n’amahoro (peaceful people).Nkuko Zaburi 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso ya mugenzi we.
Nonese iyo Imana isezeranije umuntu iguha kopi wa njajwa we?
Kagare yabaye kagare Koko?
Ese uragirango imbunda Imana irayanga? Oya. iranayikunda cyane. ahubwo icyo yanga muburyo ikoreshwamo, Ex: munyungu zidafitiye abandi akamaro rekananjye nkubaze ; Uzi Allshababu na alquaida uburyo bahangayikishije isi? udakoresheje imbunda amahoro wayakurahe? reka tuguhe icyo kiraka ujye kubabwira ibyobyose wivugisha maze amahoro arandame . ntuzongere gukina ababarwanyi baM 23 bafite impamvu barwanira nanjye mwizina rya Yesu mbifurije insinzi
None se Kagare we! Abo M23 irwanya, bo Uzi basenga iki? Ubutaka barwaniraho, ntibituwe n’abanyamahanga babwirukanye ho bene bwo, none bakaba bapfuye bangara?
Menya ko ibivugwa muri bible kuba Nya Israeli bireba isi yose. Israeli ihagarariye ibihugu byose kw’isi imbere y’Imana, bitabaye ibyo, ibivugwa muri bibiliya ntibyaba bitureba byaba bireba abanya Israeli gusa, Yezu ntibyaba atureba….
Uburenganzira bwabantu bose gutura iwabo bafite umutekano no kwishyira ukizana numugambi wuwiteka. Iyo uwariwe wese abutambamiye ahangana nimana yaremye ijuru nisi. Iyo Uwiteka agiye rero gutabara akoresha abantu biyemeje kurengera abandi. Mwihangane rero mumenye yuko Uwiteka na Yesu baba muruhande rwabarengana