Chantal Mutega umuvugizi wa CNRD/FLN, yashyize hanze urutonde rwa bamwe mu bayobozi Bakuru ba FLN N’ababuhozemo , bagize uruhare mu mugambi wo guhitana Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru wa FLN.
Yemeje ko Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za gisrikare muri FLN, Francine Umubyeyi wahoze ari Perezida wa CNRD/FLN , Dr Innocent Biruka wahoze ari umunyamabanga mukuru Wungirije, n’akandi gatsiko k’abarwanyi biyise aba ‘’Concepteurs’’ baheruka gusohora itangazo ryamagana Lt Gen Hamada gashigikiye Gen Maj Jeva, aribo bacuze umugambi wo kumuhitana ariko aza kurusimbuka.
Yagize ati:” hari abantu baremye agatsiko muri CNRD/FLN bagerageje guhitana umugaba mukuru w’Ingabo zacu ariko imigambi yabo irabapfubana.
Ni agatsiko karimo Francine Umubyeyi, Dr Innocent Biruka baheruka guhagarikwa ku buyobozi bwa FLN N’abandi biyita aba Concepteurs.
Aka ni agatasiko karemwe na Gen Maj Jeva ushinwe operation za Gisirikare muri FLN .”
Chantal Mutega avuga ko byatangiye ubwo Francine Umubyeyi wari wahawe inshingano zo Kuyobora CNRD/FLN byagateganyo na Dr Innocent Biruka wari umunyamabanga mukuru Wungirije Bahagarikwaga kuri iyo myanya, ariko Gen Maj Jeva we akaba atarabishigikiye ngo kuko Bari abambari be.
Bemeza ko Francine umubyeyi, yakoraga nka baringa, ngo kuko nta narimwe yigeze ashaka kubiyereka kandi ari umuyobozi wabo, ndetse ngo akaba yarakunze guhindura amazina bagashinja Gen maj Jeva kuba ariwe waremye iyo baringa.
Ati:” Twese nta wigeze abona Francine Umubyeyi byitwa ko ariwe wari utuyoboye .
N’amazina ye ntawayamenye kuko yaje ubwambere yitwa Francine Nyiraneza ,hanyuma agizwe Perezidante wagateganyo wa CNRD/FLN twumva ngo ni Francine Umubyeyi.
Mu byukuri ntituzi uko asa, ntituzi amazina ye. Ubwo se guhagararirwa na baringa urumva ari ikintu.
Ntako tutagize ariko yanze kutwiyereka, ariko impamvu n’uko hari umuntu wamushigikiraga ariwe Gen Maj Jeva avuga ngo uriya mugore Nzamugwa inyuma.”
Chantal Mutega ,akomeza avuga ko umugambi wabo kwari ugukuraho Lt Gen Hamada agasimbuzwa Gen Maj Jeva bagamije gushimuta CNRD/FLN ,bakayigira iyabo kandi bakayiyobora Uko bashatse.
Kugeza ubu ariko, muri CNRD/ FLN hakomeje kugaragaramo ibice bibiri.
Hari igice cya Lt Gen Hamada umugaba mukuru wa FLN kirimo Chantal Mutega umuvugizi wa CNRD FLN , Hategekimana Felicien n’abandi ,n’ikindi gice gishigikiye ko Gen Maj Jeva ariwe waba Umugaba mukuru wa FLN, kirimo Francine Umubyeyi wahoze ayobora FLN, Vincent Biruka wahoze ari umunyamabanga mukuru wungirije, ariko bikavugwa ko Gen Maj Jeva ariwe ushigikiwe n’abasirikare bato benshi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.Com