Mu gihe Uburusiya burimo kwibuka imyaka 78 ishize butsinze Abanazi ba Hitler,Umuyobozi w’Itsinda ry’Abacanshuro b’Abarusiya rizwi nka “Wegner Group” Yevgeny Prigozhin , yongeye kwibasira Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya cyane cyane ku mirwano iri kubera mu mujyi wa Bukhmut.
Amashusho ya Video yashyize hanze kuri uyu wa 9 Gicurasi 2023, Umuyobozi wa Wegner Group yanenze Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Uburusiya, kudaha Perezida Vladimir Putin amakuru nyayo arebana n’urugamba ruri kubera muri Bukhmut.
Prigozhin, yakomeje avuga kudaha Perezida Putin amakuru y’impamo ,ari ugushaka kumuteza urujijo no gutuma tamenya amakuru nyayo y’ ibiri kubera mu mirwano bahanganyemo n’ingabo za Ukraine mu mujyi nwa Bukmut ,by’umwihariko kubirebana n’intwaro n’amasusu bikenewe ku rugamba.
Ati:”Niba biri gukorwa kugirango bayobye cyangwa bateze urujijo Perezida Putin Umugaba mukuru w’Ikirenga , Abaturage b’Uburusiya bazasagwa n’umujinya mu gihe twaba dutakaje urugamba.”
Prigozhin, atangaje ibi mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize , yari aheruka gutangaza ko Abarwanyi ba Wegner Group bari mu mujyi wa Bukhmut, batarimo guhabwa intwaro n’amasasu bihagije kugirango babashe gutsinsura ingabo za Ukraine bahanganye muri uwo mujyi.
Ni ibirego Prigozhin yegeka ku buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Uburusiya buyobwe na Lt Gen Sergueï Choïgou Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu.
Icyo gihe,Prigozhin yakomeje avuga ko Ubuyobozi bw’Ingabo mu Burusiya nibutohereza intwaro n’amasasu bihagije muri Bukhmut, Abarwanyi ba Wegner Group ayoboye bashobora kwikura mu mirwano iri kuhabera , ingabo z’Ubursiya akaba arizo zijya gukomeza urwo ugamba.
Ni ibintu bitakiwe neza n’Ubutegetsi mu burusiya ,aho Dmitri Peskov Umuvugizi wa Perezidansi y’iki gihugu, yahise asubiza ko’ Abarwanyi ba Wegner Group nibikura mu mirwano iri kubera mu mujyi wa Bukhmut mu bjurasirazuba bwa Ukraine bizafatwa nko kugambanira igihugu.”
Nyuma y’iminsi mike ,Yevgeny Prigozhin yahise yisubiraho avuga ko Abarwanyi ba Wegner Group ayoboye batakivuye muri uwo mujyi uri kuberamo isibaniro .
Ati:” Ntabwo tuzava muri Bukhmut, turakomeza kurwana mu gihe dutegereje ko Ubuyobozi bw’Ingabo butwoherereza intwaro n’amasasu bihagije.”
Andi amakuru, avuga ko prigozhin yisubiyeho ku mwanzuro yari yafashe, nyuma yaho Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya , yemeye ko igiye koherereza Abarwanyi ba Wegner Group izindi ntwaro n’amasasu bihagije mu mujyi wa Bukhmut.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com