Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran “yashinje USA kuba ari yo yazanye icyorezo”
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yanze inkunga ya Leta zunze ubumwe za America yifuzaga kuyifasha kurwanya icyorezo cya coronavirus.
Kuri televiziyo, Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko America ari umwanzi wa mbere w’igihugu ke, ndetse ayishinja kuba inyuma y’icyorezo, amagambo ye yemezwa na bamwe mu Bayobozi b’Ubushinwa ko America ari yo yazanye icyorezo.
Khamenei yagize ati “Ntabwo nzi niba biriya birego koko ari ukuri, ariko kuba biriho, ni nde utekereza neza wabemerera kuzana iyo miti? Yongeraho ati “Birashoboka ko imiti yabo ari uburyo bwo gukwirakwiza birushijeho Virus.”
Umuyobozi wa Iran nubwo nta makuru afatika yahereyeho, yavuze ko iriya Virus “yakorewe Iran, ngo bakoresheje amakuru y’imiterere y’umubiri wabo bamaze igihe kirekire bashakira kubura hasi no hejuru.”
Abandi Bayobozi muri Iran bafashe inkunga ya America nko kwiyerurutsa, mu gihe yanze gukuraho ibihano byafatiwe kiriya gihugu.
Iran iri mu bihugu byashegeshwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus, ni cyo gihugu kibasiwe cyane mu Burasirazuba bwo Hagati, aho imibare y’abanduye igera ku 21,600. Imibare y’abantu bapfuye igera ku 1,685.
Hari abavuga ko imibare y’abanduye n’abapfuye muri kiriya gihugu ishobora kuba iruta cyane itangazwa na Leta.
Kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe, Umuryango w’Abaganga batagira Imipaka (MSF) watangaje ko washyizeho Ikigo cyakira abantu 50 mu Ntara ya Isfahan muri Iran mu rwego rwo gufasha abarembye.
Uretse MSF w’Abafaransa, Ubwongereza, Ubudage n’Ubufarasna nk’ibihugu byageneye Iran inkunga ijyanye n’ubuvuzi.
Imibare mishya ya OMS igaragaza ko abanduye Coronavirus bagera ku 267,013 ku isi, abo yahitanye bageze ku 11,201 yageze mu bihugu 185.
Mwizerwa Ally