Umuyobozi mukuru w’umutwe w’inyeshyamba za ADF, wari umaze igihe ahigwa bukware yishwe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gifatanyije n’icya Repubulika ya Uganda.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola ya 1, Capt Antony Mualushayi yemeje ko hishwe umuyobozi wa ADF n’umuganga w’inyeshyamba za ADF. Bwana Amri Abdi Shauri, Umunyatanzaniya ukomoka mu barabu, yicanwe n’umugore we, Sifa ufite ubwenegihugu bwa Tanzania”
Uyu musirikare kandi yakomeje asobanura ko hafashwe ibikoresho byinshi by’intambara by’izi nyeshyamba.
Yagize ati: “Ibikoresho byinshi bya gisirikare nabyo byafashwe n’ingabo za Congo na Uganda, harimo imbunda 3 zo mu bwoko bwa AK-47.”
Uyu muyobozi wa ADF yishwe nyuma yo kurasa za bombe nyinshi mu ijoro ryo kuwa 28 kugeza kuwa 29 Kamena ku kigo cy’inyeshyamba kiri mu kibaya cya Mwalika no ku ruzi rwa Thaliya.
Igice cy’ikibaya cya Mwalika ngo gisa nk’icyabaye indiri y’abarwanyi ba ADF, aho bihisha. Bahategurira ibitero byibasira abasivili mu bice byinshi bya Ruwenzori na Bashu.