Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI), Maj. Gen James Birungi uri mu ruzinduko mu Rwanda, we na mugenzi we w’u Rwanda Brig. Gen. Vincent Nyakarundi basuye ishuri rya Gisirikare ry’i Musanze batanga amasomo.
Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ko “Abayobozi b’inzego z’Iperereza z’u Rwanda na Uganda batanze amasomo ahuriweho mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Musanze.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza kandi ko abayobozi b’inzego z’ubutasi bw’igisirikare ku mpande zombi, baboneyeho guhana impano mu muhango wabereye kuri Hoteli Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Uruzinduko rwa Maj. Gen James Birungi rwamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022 ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangazaga ko uyu muyobozi wa CMI n’itsina ayoboye bakiriwe neza mu Rwanda.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Muhoozi yari yagize ati “Ndashimira Afande Kagame, General n’abavandimwe bacu ba RDF uburyo bakiriye CMI yacu i Kigali.”
Maj. Gen James Birungi n’itsinda ayoboye, bari baje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi rugamije gukomeza kongera imikoranire hagati y’ubutasi bwa RDF n’ubwa UPDF mu rwego rwo guhanahana amakuru agamije gukumira no kurwanya ibikorwa bihungabanya umutekano.
Uruzinduko rw’abo muri CMI ruje rukurikira urw’abayobozi b’Ishami ry ‘Iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda, rwabaye mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2022.
Brig Gen Vincent Nyakarundi uyobora ishami rishinzwe iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda wari uri kumwe n’Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, bari bakiriwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba tariki 11 Gicurasi banagirana ibiganiro.

RWANDATIBUNE.COM