Bwari ubwa mbere mu mateka y’igihugu cya Congo Kinshasa ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro ndestse binyuze mu nzira ya demokarasi .
Ubwo yajyaga kubutsetsi Tshisekedi yarategerejwe n’uruhurirane rw’ibibazo byari byarayogoje iki gihugu biyobowe n’ umutekano muke m’uburasirazuba.Imitwe y’inyeshamba z’abanyamahanga zari zaragize Congo indiri yazo yari ku isonga ry’ibibazo Perezida Tshisekedi yagombaga gukemura kubwo guhungabanya umutekano w’igihugu, kwica abaturage no gusahura umutungo kamere w’iki gihugu.
Muri iyi mitwe y’inyeshyamba harimo n’ iy’ abanyarwanda nka FDRL, Rud Urunana,FLN n’iyindi ihora yigamba ko iri kwitegura intambara yo gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.Nubwo Joseph Kabila yaramaze imyaka hafi 18 k’ubutegetsi ntihavuzwe byinshi ku bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri rusange.Ibi kandi no kubutegetsi bwa se Laurent Kabila byari uko.Nta bikorwa bidasanzwe byagaragazaga umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa cyangwa se ngo hagaragare ibikorwa byo gucyura impunzi n’abarwanyi barwanya Leta y’u Rwanda nk’uko byagaragaye muri iki gihe cy’umwaka perezida Tshisekedi amaze ayobora Congo Kinshasa.
Kuva yajya kubutegetsi perezida Tshisekedi yaharaniye kuzura umubano utari wifashe neza n’ibihugu bituranyi, ari nayo ntandaro y’umubano mwiza na perezida Paul kagame w’u Rwanda.
Akimara kujya k’ubutegetsi perezida Felix Tshisekedi yagendereye mugenzi we w’u Rwanda maze perezida Kagame na we ajya kumufata mu mugongo muhango wo gushyingura se Etienne Tshisekedi.
Uru ruzinduko rwaje rukurikira urwo perezida Kagame Paul yaraherutse kugirira muri icyo gihugu cya Congo Kinshasa ubwo Felix Tshisekedi yarahiriraga kuyobora icyo gihugu.
Muri Werurwe umwaka ushize Felix Tshisekedi yaje mu Rwanda kwitabira inama Nyafurika y’ihuriro ry’abayobozi bakuru (CEO Forum). Mukiganiro cyasoje iyi nama Kagame na Tshisekedi biyemeje gukorera hamwe mukubaka umubano mushya w’u Rwanda na Congo, ndetse no guteza imbere abaturage b’ibi bihugu byombi.
Mukiganiro n’itangazamakuru, Perezida Paul kagame yakomoje k’umubano w’ibihugu byombi nyuma y’amezi atatu perezida Tshisekedi ageze k’ubutegetsi avugako igikenewe ari ukwizera ijambo rye.
Yagigize ati:”Ibyo perezida Tshisekedi yasezeranyije abaturage be n’abakarere tugomba kumwizera. turamwizeye kandi tuzafatanya turebe aho twagera, reka tugerageze turebe aho bituganisha.”
Perezida Tshisekedi nawe yunze mu rya mugenzi we avugako ntampavu yo kubanira nabi umuturanyi.
Ati:”Twe turi ababakozi ,turaza tukagenda ariko ibihugu byo bizahora ari ibituranyi. Rero kurwana, kujya mu makimbira adafite icyo amaze ni uguta igihe.”
Perezida Tshisekedi yabaye umwe mu bahuza mumasezerano yahuje perezida Kagame na Museveni yabereye i Luanda muri Angola,amasezerano yari agamije kuzura umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse mu kwezi kwa mata 2019 perezida Kagame asura DRC aho we na Tshisekedi ndetse na perezida wa Angola Jao Laurenco basinyanye amasezerano y’ubutatatu agamije gushyira hamwe mukurwanya imitwe y’itwaje intwaro yayogoje akarere.
Muri Nyakanga 2019 Perezida Kagame yavuzeko u Rwanda rwiteguye gushyigikira umugambi wa Tshisekedi wo kurandura burundu imitwe yose yitwaje intwaro yari yarayogoje Congo n’akarere muri rusange.
Aha, perezida Tshisekedi nawe yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’ibihugu by’abaturanyi mw’uru rugamba.Umubano aba baperezida bombi bafitanye kandi wageze aho ubahuriza mu biganiro bombi bari kumwe n’abafasha babo.
Ibi byabaye ubwo bitabiraga inama y’ibihugu y’umuryango w’abimbumubye yabaga kunshuro yayo ya 74 I New York; perezida Tshisekedi na mugenzi we Paul kagame bicaye mu cyumba kimwe bari kumwe n’abafasha babo Jeannette kagame na Nyakeru Tshisekedi.
Mu nama y’umuryango w’afurika y’unze ubumwe yabareye I Addis Ababa muri Ethiopia kuya 10 gashyantare 2019 kunshuro yayo ya 32 perezida Kagame nabwo yagiranye umwiherero na perezida Tshisekedi baganira k’umubano w’ibihugu byombi. Uku guhura kenshi no gushyira hamwe mu bikorwa n’imigambi inyuranye hagati y’abayobozi bombi, byagaragaje kusura umubano hagati y’ibihugugu byombi wasaga n’uwazimye.
Umusaruro wabaye Operasiyo SOKOLA igamije guhiga bukware imitwe yose y’itwaje intwaro yahungabanyaga umutekano w’ibihugu bituranyi harimo n’u Rwanda, ibintu bitabaye kuri mugenzi we Joseph kabila.
Ku ruhande rw’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda,Operasiyo Sokala yahitanye bamwe mubakuru b’iyi mitwe,Sylvestre Mudacumura wa FDRL, Africa Jean Michel wa Rud Urunana n’ ‘abandi bari babungirije bigajemo abajeneral n’aba colonel.Ibi bitero kandi byafatiwemo abarwanyi babarirwa mu bihumbi ndetse n’abaturage bari barfashwe bugwate n’aba barwanyi maze bacyurwa mu Rwanda.
Uyu musaruro w’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa watumye abatawishimiye bavuga ko u Rwanda rushaka kwigarurira igice cya Congo Kinshasa rukacyiyomekaho(balkanisation)
Leta y’urwanda yarabihakanye ivuga ko ababivuga arabanzi b’u Rwanda na Congo, ndetse vuba aha perezida Felix Tshisekedi nawe ashimangira ko kuva akiri k’ubutegetsi Congo idateze gucikamo ibice, ko abavuga ibyo ari abanzi b’amahoro batifuza ko Congo n’u Rwanda bibana mumahoro.
Umwaka umwe perezida Felix Tshisekedi amaze ku butegetsi bwa Congo Kinshasa utanga icyizere cyo kuranduka kw’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu cya Congo,igihugu iyi mitwe yari yaragize indiri yazo.
HATEGEKIMANA J Claude