Kuva mu mwaka wa 2008 , nta mahirwe urubyiruko rwacishirije amashuri rwari rufite yo kubona akazi no kwihangira imirimo kubera kutamenya amakuru no kutagira ubumenyi buhagije mu kwihangira imirimo, ni ku bw’iyo mpamvu Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashize imbaraga mu kwigisha urubyiruko babashishikariza kwihangira imirimo ndetse bakanabahugura ibi bikaba byaratanze umusaruro aho ubu urubyiruko rugaragaza ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bagezeho mu myaka 5 gusa.
Mberabahizi Xavier, wahuguwe n’umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze (HDAK), avuga ko atarahugurwa yitinyaga akumva ko ntacyo yakora ngo kimuhire, ngo yaje kubona amahirwe yo guhugurwa ngo yatangiye kwisobanukirwa yumva ko nawe yagerageza amahirwe yose ashoboka.
Mberabahizi ati”Mbere naritinyaga ariko maze kubona amahirwe yo guhugurwa , naratinyutse! Ntangira kugerageza amahirwe yanjye, naje kujya ahantu hari akazi nkora nk’umukorerabushake mu gihe cy’amezi atandatu (6) mpabwa amafaranga y’urugendo gusa. Bitewe n’ubumenyi nari maze kugirira mu kazi , naje kujya ahandi hari umwanya w’akazi mpita mpabona akazi ubu mfite amasezerano y’akazi, ubwishingizi n’ibindi bigenerwa umukozi byose mbikesha amahugurwa nahawe n’umushinga HDAK”.
Mberabahizi akomeza ashishikariza urubyiruko kwitinyuka rukumva ko rushoboye rugahagurukira kugira inyota yo gushaka ahari amahirwe yose yatuma biteza imbere.
Munezero Elie, umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku kigo cy’urubyiruko cya Gikondo, avuga ko hari byinshi byahindutse ku rubyiruko nyuma y’uko rwashyiriweho amahirwe atandukanye arimo guhugurwa ku gutinyuka ku bakihangira imirimo , gushyirirwaho uburyo bwo kubona amakuru y’ahari akazi no kubahuza n’abikorera batandukanye . Ati” hari byinshi byahindutse ubu barizigamira cyane biturutse ku kuntu twagiye tubigisha kurema amatsinda ngo bizigamire amafaranga azatuma biteza imbere”.
Munezero akomeza avuga ko abenshi ubu batangiye kwihangira imirimwo mu bikorwa bitandukanye, ati” icyo tuzakomeza gukora ni uko tuzakomeza kubatoza umurimo kuburyo nabo bazatoza abandi . Turashaka ko urubyiruko rufata ibintu bihari bakabibyaza umusaruro”.
Jonathan Kamin, uhagarariye Usaid mu Rwanda, umuryango wafashije urubyiruko binyuze mu mushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze , avuga ko ari ngombwa gufasha urubyiruko kubona akazi , aho ashima umushinga HDAK kuba warageze ku ntego yari igamijwe yo gufasha urubyiruko ku byari biteganijwe kugerwaho mu gihe cy’imyaka itanu (5), ati” urubyiruko ni imbaraga z’igihugu”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, avuga ko banezezwa n’ibikorwa by’urubyiruko rwahuguwe rukora mu gihe bamaze bahuguwe , ati” Twifuza kugira urubyiruko rukora akazi kanoze kandi rwitabira umurimo”.
Madame Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi ngiro, ashimira abafatanyabikorwa bafasha Leta guteza imbere urubyiruko ko ari igikorwa cyiza k’indashyikirwa mu kuryubakira ejo heza no guteza imbere igihugu .
Mu myaka itanu (5) umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze (HDAK), wahuguye urubyiruko ibihumbi mirongo inani (80,000) , mu gihe hari hitezwe guhugura urubyiruko ibihumbi mirongo ine (40,000).
Nkundiye Eric Bertrand