Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022 ,akanama k’Umuryango w’Abibumbye gakuyeho umwanzuro wari wafatiwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bijyanye no kugura intwaro, ubutegetsi bw’iki gihugu burigamba ko bugiye gutsinda Umutwe wa M23 na wo wemeza ko uzawutera uzirwanaho mu buryo bushoboka.
Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) buvuga ko bwizeye ko ingabo z’iki gihugu zizatsinda umutwe witwaje intwaro wa M23, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’aka kanama.
Ni ibintu byashimangiwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko igisirikare cyabo kigiye kubona ubushobozi bukenewe bwo guhangana na M23. Ati: “Dutsinze urugamba, twomowe akarengane.”
Aka kanama kemeje ko gakuyeho ibwiriza ryo mu mwaka w’2008 kari karahaye ibihugu cyangwa se inganda bigurisha RDC intwaro, wo kubanza kukamenyesha kugira ngo gakurikirane inzira zinyuramo nyuma y’aho bimenyekanye ko hari abasirikare bakuru bayo bazigurisha inyeshyamba.
Uyu mwanzuro wari warafashwe mu rwego rwo gukumira ko izi ntwaro zagera mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, ariko ubutegetsi bw’iki gihugu bwagaragaje kenshi ko ububangamiye mu gihe uhanganye na M23.
Ibi ubutegetsi bwa Congo bubitangaje mu gihe umutwe wa M23 umaze iminsi utanga abagabo ku bitero wagabweho mu cyumweru gishize n’Ingabo z’iki gihugu zitafatanyije n’Inyeshyamba za FDLR, Mai Mai na Nyatura, uvuga ko binyuranyije n’imyanzuro y’i Luanda n’i Nairobi dore ko ngo wari wemeye gushyira intwaro hasi ndetse ugsubira inyuma.
Umutwe wa M23 ukomeje gutanga impuruza uvuga ko abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bari gukorerwa Jenoside hirya no hino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho usaba Imiryango Mpuzamahanga kugira icyo ikora amazi atararenga inkombe.
Ikindi uyu mutwe wavuze ko uzakomeza gucungira umutekano abaturage bari mu bice wafashe ndetse ubasaba kwicara bagatuza bagakomeza imirimo yabo ya buri munsi kuko utazabatererana.