Abaturage bo mu mujyi wa Goma bakomeje kuvuga ko ikibazo cya Guverinoma ya Congo kubera ubwicanyi bwakorewe abaturage bikozwe n’ingabo za Leta ,nyamara bikaza kurangira Leta yihakanye ababikoze mu gihe, bamwe mu batangabuhamya bakaba bashinja izi ngabo ubu bwicanyi.
Abatangabuhamya bahamagawe m’urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’amajyaruguru, rumaze kuburanisha abasirikare batandatu barimo n’abasirikare babiri bagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe kuwa 30 kanama 2023 , urukiko rwatesheje agaciro inyandiko n ‘ubuhamya ku byerekeranye n’ubwo bwicanyi, bikaba byateje amakimbirane muri Goma rwagati.
Aka karere kamaze igihe karimo umwuka utari mwiza hagati y’abaturage n’abategetsi kubera ubwicanyi bwakorewe abaturage kuwa 30 Kanama 2023.
Icyakora Nyuma y’uruzinduko rw’abaminisitiri batandukanye, barimo Minisitiri w’ingabo Jaen Pierre Bemba, guverinoma yahise itangaza ko hafashwe abasirikare bagize uruhare muri buriya bwicanyi, ndetse banavuga ko aba baturage bazahabwa ubutabera.
Nyamara Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Peter Kazadi, yagaragaje ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagize uruhare mu kwihorera kubera ko umupolisi wabo yari yatewe ubwoba n’abashakaga gukora imyigaragambyo uwo munsi, iyi myigaraganmbyo ikaba yari igamije kurwanya ingabo z’umuryango w’Abibumbye niz’ Afurika y’Iburasirazuba.
Icyakora, aba batangabuhamya barimo n’ abakoloneri babiri, bemeza ko iki gikorwa cyatangiye mu mu seke mbere y’uko iby’uyu mu Polisi bibaho.
Aba batanga buhamya bakomeza bavuga ko byakomeje mu gitondo ubwo abasirikare bo mu itsinda ry’abarinda Perezida bazaga gusenya Radiyo ya Wazalendo ndetse bagahita bica n’abanyamakuru bayo bose uko bari 6 muri ako kanya.
Abatanmga buhamya batangaza ko izi ngabo ubwo zerekeza ga k’urusengero rwa Wazalendo, bari bakiri kumwe n’uyu mu polisi nawe waje gupfira muri ubu bwicanyi.
Abaje aha bose bari bipfutse mu maso ku buryo utashoboraga ku menya uwo muhuye kereka usanzwe uzi ingendo ye.
Abenshi ni abayoboke babateguye imyigaragambyo cyangwa abatuye mu gace ubwo bwicanyi bwabereyemo.
Ibi bikaba byatumye abaturage b’i Kishishe basaba M23 ku rwana bakagera I Kinshasa.
Obed Mucunguzi