Muri DRC, abayobozi batandukanye bakomeje gutabwa muri yombi bashinjwa ubugambanyi bushingiye ku gukorana n’umutwe wa M23 uhanganye n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Nyuma y’aho bamwe mu basirikare bakuru barimo Lt Gen Philemon Yav wari ushinjwe operasiyo zo kurwanya umutwe wa M23 n’abandi basirikare 75 bari hafi ye bafungiwe muri gereza ya Makala i Kinshasa, kuri ubu haravugwa itabwa muri yombi rya Blaise Kavungera umuyobozi wa gahunda za Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima.
Blaise Kavungera yatawe muri yombi kuwa 16 Ugushyingo 2022, ashinjwa guha amakuru abayobozi b’umutwe wa M23 aho yahise afungirwa ku biro bikuru by’urwego rushinzwe iperereza ANR mu mujyi wa Goma.
Ejo Kuwa 17 Ugushyingo 2022, yakuwe mu mujyi wa Goma aho yari afungiwe, ahita ajyanwa i Kinshasa kugirango akorweho iperereza ry’imbitse.
Umuryango we, uvuga ko Blaise kavungera ari kubeshyerwa ndetseko yagambaniwe ngo kuko yatawe muri yombi nyuma yo guhamagara Guverineri Lt Gen Ndima, amumenyesha ko mu gace ka Kanyaruchinya nta mutekano uhagije uhari ,mu gihe itsinda ryari kumwe na Uhuru Kenyatta ryarimo ryitegura kujya muri ako gace.
Kuribo ,ngo ibyo umuvandimwe wabo yakoze bikubiye mu nshingano ashinzwe , bityo ko bitahitwa byitiranywa no gukorana n’umutwe wa M23 bagasaba ko yahabwa ubutabera akarenganurwa.
Blaise Kavungera yari amaze imyaka isaga 10 akora mu biro by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’umuyobozi wa gahunda za Guverineri.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com