Mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ukujya kwa Polisi y’u Rwanda muri RD Congo, abiganjemo urubyiruko rwo mu miryango itandukanye bazindutse bafunga imihanda, amashuri, amasoko n’ahandi hahurira abantu benshi.
Umupolisi wa RD Congo yaguye muri iyi myigaragambyo ikomeje gufata indi ntera
Umunyamakuru wa VBR FM, radiyo ikorera mu Mujyi wa Goma yavuze ko umupolisi umwe wa RD Congo yaguye muri iyi myigaragambyo.
Avuga ko hari n’undi muntu yahitanywe n’iyi myigaragambyo ahitwa Majengo muri Teritwari ya Nyiragongo n’ubwo bitaremezwa n’inzego za Leta.
Abantu benshi bamaze gukomerekera muri iyi myigaragambyo irimo uburakari bw’urubyiruko bivugwa ko rwambuye Abapolisi imbunda ebyiri.
Uru rubyiruko rurangajwe imbere na Mouvement Citoyens, La LUCHA n’abandi bafungishije imihanda amabuye n’ibiti mu Mujyi wa Goma by’umwihariko ahitwa Majengo, Buhene, Katoyi, Katindo ndetse no kuri Rond Point Chukudu n’ibindi bice byo mu Mujyi wa Goma.
Kuri icyi cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021, hari hasohotse itangazo rivuga ko kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 ibikorwa hafi ya byose mu Mujyi wa Goma bizahagarara, bakajya mu myigaragambyo yo kwamagana Igipolisi cy’u Rwanda bivugwa ko kigiye koherezwa muri uriya Mujyi urangwamo umutekano mucye ukorwa n’amabandi yitwaje intwaro.
LA LUCHA ivuga ko bateguye iyi myigaragambyo kugira bakangure Leta ya Congo isa nkiyatereranye iki gihugu ikigabisha abanyamahanga, bavuga ko RD Congo imeze nk’iyagurishijwe.
Bavuga ko Polisi ya RD Congo niy’u Rwanda kuwa 13 Ukuboza 2021 basinyanye amasezerano arimo ko Polisi y’u Rwanda izajya gufasha gucunga umutekano mu Mujyi wa Goma ibintu bafata nko kugurisha igihugu.
Polisi ya RD Congo (PNC) yahakanye aya makuru itangaza ko batarenga ku Itegeko Nshinga ngo bazane Abapolisi b’amahanga kuza gucungayo umutekano, ihakana ko ayo masezerano atabayeho.
Martin Fayulu utavuga rumwe na Leta yatangaje ko iyi myigaragambyo ayishyigikiye, ko buri mu Congomani akwiriye kwamagana Ingabo za Uganda zagiye guhangana na ADF muri Beni na Ituri ndetse no kwamagana ko Igipolisi cy’u Rwanda cyinjira ku butaka bwa DRC.
Imihanda I Goma mu mujyi yafunzwe
Uwineza Adeline