Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ufite ipeti rya Lt Colonel wakoreraga mu ngabo za FARDC zo muri Regiment ya 1303 iri ahitwa Kibarizo, yiyomoye kuri FARDC yiyunga n’umutwe w’inyeshyamba wa M23
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune ibitangaza ngo uriya musirikare watorotse igisirikare cya DRC, yahunze ubugome bukomeje gukorerwa abo m’ubwoko bw’Abatutsi aho bicirwa mu gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nta gikurikirana.
Ibi ngo yabikoze mbere Gato y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane haraye hishwe umusirikare wo mu bwoko bwe bw’Abatutsi wari Captain akaba yitwaga Captain Rukatura Gisore Kabongo. Ubwo bamwicaga bavuga ko ari Umututsi ko Umututsi agomba kwicwa. Yavanwe mu bandi basirikare ahabwa abasivile bamutera amabuye kugeza avuyemo umwuka.
Aya makuru yemejwe na Perezida w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Bertrand Bisimwa, akoresheje urubuga rwe rwa X.
Leta ya Congo ikomeje kwibasira abo mubwoko bw’abatutsi, aho ishinjwa ko iri gutegura gukora Jenoside y’Abavuga ururimi loll by’umwihariko lol l bab1qarizwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com