Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwe mubashinzwe iperereza ry’igihugu yasabye Perezida Tshisekedi kwirukana ingabo zo muri Sudani ndetse na Uganda kuko zitaje kugarura amahoro nk’uko bivugwa, ahubwo intego yabo ari ugushyira Balkanisation mu bikorwa.
Ibi byatangajwe na Jean-Hervé Mbelu Biosha A.N.R (Administrateur Général del’Agence Nationale de Renseignements) ubwo yandikiraga Perezida mu ibaruwa yari ifite intego igira iti “ Ibyago byo gucikamo ibibice kw’igihugu cyacu”
Muri iyi baruwa uyu muyobozi yatangaje ko izi ngabo ziri kuza zivuga ko zije kugarura amahoro, muri aka gace k’igihugu cyabo atariko bimeze kuko baje gufasha inyeshyamba za M23 gushyira mu bikorwa Balkanisation imaze igihe yarateguwe.
Muri iki gihugu hari imitwe itandukanye y’ingabo yaje kugarura mahoro muri aka karere nk’uko byatangajwe n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ko uyu muryango ugomba kohereza ingabo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
N’ubwo bimeze gutyo ariko bamwe mubagize ubutegetsi bwa Tshisekedi ibi nti babivugaho rumwe kuko hari n’abicuza impamvu igihugu cyabo cyinjiye muri uyu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, kuko bashinja uyu muryango gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa M23 gukora Balkanisation.
Uyu mugabo yavuze ko nk’uko amategeko abimutegeka by’umwihariko mu itegeko no 003/2003 yo kuwa 11Mutarama 2003 cyane cyane mu ngingo zaryo za 3,7,22,23,24 na 25, bavuga ko abashinzwe ubutasi bagomba no kugira inama umukuru w’igihugu, ndetse no kureberera igihugu, no kumenya icyakigirira nabi.
Aha ninaho uyu Mbelu Biosha ahera abwira Perezida ko kwemerera izi ngabo kwinjira mu gihugu cyabo ari ukwemera ko igihugu cyabo gicikamo kabiri.
Umuhoza Yves
Balkanisation izabaho igihe RDC izakomeza kwita abaturage bayo abanyamahanga. Kuko nta gihugu cyabakaira, bizaba ngombwa ko bafata ahantu hakaba igihugu cyabo kigenga. Ibi M23 n’Abanyamulenge bazabikora. Nyuma yaho n’aza Katanga n’ahandi zishobora kuzasaba ubwigenege kandi bazabubona kuko Leta ya RDC nta mbaraga ifite zaba iza gisirikare cga iza politike!
Balkanisation yarakerewe kuko igihe cyose DRC idashoboye kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bizatuma abo babangamiwe bakora ibyo bita kwitwa aho ,kwirengera no kwitabariza bitinze bitebuke Imana izabarengera naho nta muntu wakumva gutaka kwabo.
DRC mwirinde mudahomba abantu n’ubutaka,abantu nibo mutungo mufite ,mubemere nk’abaturage banyu ibibazo byose birangire mubahe. Uburenganzira(liberté,mais non libertinage)