Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo ryamaze gucikamo ibice kuko bamwe mu bagize iri huriro bamaze gushwana bashinjana ubugambanyi, FDLR yashyizwe mu majwi ko ngo yaba ariyo yagambaniye abasirikare b’Abazalendo baguye mu Bwiza, mu gihe nayo ishinja iyi mitwe kutagira ibanga ngo kuko bapanga urugamba bakabyigamba no mu tubari.
Ibi Abazelendo bashinja uyu mutwe wa FDLR bavuga ko ngo uyu mutwe usanzwe uzwiho iyi ngeso yo kutagira ibanga ari nabyo byayiviriyemo guhera mu mashyamba. Cyakora nabo bakavuga ko Abazalendo aribo ba biri hanze ndetse FDLR ikaba ivuga ko ngo bamara gutegura ibitero hanyuma bajya mu tubari cyangwa se mu bagore bakigamba aho bazatera bajyayo bagasanga babiteguye.
Uwitwa Sendugu Museveni we akanemeza ko uyu mutwe ngo ushobora no kwivugana abavuze bose ukuri, ngo kuko Jenerali Majoro Omega yigeze kuroga Mazizi aramuhitana bapfuye ko yari yamaze kumenya amwe mu mayeri ya FDLR, bityo agahamagarira abo mu cyama ayoboye kwirinda abakomoka muri FDLR, ngo kuko nta FDLR nta na OMEGA. Ikindi ni uko uyu Omega ari inkoramutima ya Jules Murumba umaze igihe ahanganye na Sendugu Museveni.
Naho Honorabre Bwerere na Seninga nabo bakaba basabye abo muri iyi mitwe ya Wazalendo kwirinda FDLR na CMC ngo kuko bafitanye ubumwe budasanzwe bityo agasaba abo muri APCLS na FARDC hamwe n’abandi kuba maso ngo batazagwa mu mutego nk’uwo CMC yaguye mo yimariramo inkora maraso nka FDLR.
Uyu mwiryane uteye gutya ukomeje kuzamura undi muriro hagati muri Wazalendo, ibintu bishobora gutuma bacika mo ibice, ibyo byose bikaba bishobora gutuma intego bari barihaye yo kurwanya M23, barangiza bagakomereza mu Rwanda kugira ngo bafashe FDLR gufata Kigali itagerwaho.
Kimwe kandi mu bishobora gutuma iyi ntambara iba amayoberane ni uko Buri mu yobozi w’Icyama kiri muri Wazalendo yahawe ibihumbi 5 by’idorari, byatumye abasirikare basanzwe batahawe ayo mafaranga nabo batangira kwigumura. Ibi rero bikaba bishobora gutuma iyi ntambara ikomeza kuba agaterera nzamba nka kamwe ka nyina wa nzamba bajya bavuga.
Ibi byose rero byakuye umutima FARDC yari isanzwe yizeye imbaraga z’aba bantu nyamara ibintu bikaba bitangiye kuzamo rwaserera.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune