Uwitwa Mark Cameron Roscaleer, w’imyaka 39, wari warakatiwe igihano cy’imyaka icyenda kubera gufata abantu bugwate no kwiba, akaba yari muri gereza ya Vale de Judeus, iri ku birometero 70 mu majyaruguru ya Lisbon yatorotse gereza.
Ibiro bishinzwe gereza muri Portugali (DGRSP), byatangaje ko abagabo batanu, bafite hagati y’imyaka 33 na 61, bacitse gereza ku cyumweru mu gitondo, bakoresheje imigozi mu bufasha bahawe n’abandi bantu bari hanze, maze barenga urukuta rwari ruzitiye gereza.
Frederico Morais, perezida w’ishyirahamwe ry’abashinzwe umutekano mu magereza (SNCGP), yashyize mu majwi Roscaleer,umugororwa w’imyaka 39 ukomoka mu Bwongereza nk’uwari “wateje akaga cyane” kandi atanga inama yuko abantu bose bagomba kwirinda kumwegera. Akomeza avuga ko icyateye abo bagororwa gutoroka gereza, ari uko ntabashinzwe umutekano bari mu ruhande abo abo bagororwa batorokeyemo. Batorotse bakoresheje imigozi baziritse ku rukuta, hanyuma bakifashisha insinga kugira ngo bashobore kurenga urukuta.
Fernando Ferreira, Fabio Loireiro,Rodolf Lohrmann,Shergili farjiani na Mark Cameron Roscaleer, bari bafungiwe ibyaha binyuranye nk’ubucuruzi bwa magendu, kwiba, gufata abantu bugwate, gutera ubwoba n’ibindi byaha.
Nk’uko igitangazamakuru cyo muri Porutugali, Jornal de Notícias, cyabitangaje kivuga ko abatorotse gereza bari bateye ubwoba,(fugitives were very dangerous) kuko bakigera hanze bahasanze itsinda ryabantu batatu batwaye imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Mercedes na Volvo maze rikabasohokana muri iyo gereza.