Umuryango wabibumbye wagize icyo utangaza kubyo perezida Kagame aherutse gutangaza ko Ubutumwa bwawo bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo(MONUSCO) bwatsinzwe n’imitwe yitwara gisirikare bumaze imyaka isaga 24 buhanganye nayo.
Ibi perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya France 24 na RFI kuwa 17 Gicurasi 2021 ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Bufaransa.
Umuvugizi wa MONUSCO, kuwa gatatu yagize icyo avuga kubyo bashinjwa na Perezida Kagame ko bananiwe inshingano zabajyanye mu burasirazuba bwa Congo zirimo kubungabunga amahoro nokurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Bwana Gilman avuga ku byatangajwe na Perezida Kagame ,yatangiye avuga ko ari uburenganzira bw’umuntu gusesengura imikorere ya MONUSCO, gusa anavuga ko icyo abantu bakwiriye kwibuka ari uko ubu butumwa bwageze muri DR Congo igihugu cyarabaye umusaka. Akomeza avuga ko mu myaka 20 bamaze bakoranira hafi n’ingabo za Congo FARDC bagiye bakora ibikorwa byinshi birimo no kubungabunga ubusugire bw’imipaka y’iki gihugu.
Ubwo yaganiraga na RFI Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize ati:”Hari n’ubutumwa bwa MONUSCO. Abasirikare basaga ibihumbi 20 bamaze imyaka 24 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ntawubabaza icyo bagezeheho.Ubundi se n’ik bagezeho!!!!? Ni insinzwi kuri bo”
Bu bindi umuvugizi wa MONUSCO yavuze yemeye koko ko hakiri icyuho n’imbogamizi bafite mu kazi kabo.Yagize ati: ‘MONUSCO ntiyaje muri DR Congo ngo isimbure igisirikare cy’iki gihugu,dukora akazi tugendeye ku muvuduko n’ubushake igihugu n’akarere bifite akenshi usanga buri gihe akarere kadahora ku ruhande rwacu.
Si perezida Kagame gusa usanga ubutumwa bwa MONUSCO Bwarananiwe inshingano kuko n’abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamaze igihe bamagana ubu butumwa bavuga ko burebera umutekano wabo uhungabanwa n’imitwe yiwaje intwaro yabaye karande cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.
Ingabo za MONUSCO ziri muri DR Congo kuva mu mwaka 1997 aho zahageze zije gusubiza ibintu mu buryo nyuma y’uko Ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko wayoboraga iki gihugu kikitwa Zaire yari amaze guhirikwa na Laurent Desire Kabila.