Brigadier General Ghislain Mulumba Tshinkobo wari Komanda w’Akarere ka 34 mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC yaguye i Goma kuri uyu wa 16 Kanama 2022.
Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko uyu musirikare mukuru wa FARDC, yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Goma azize indwara y’Umutima.
Bivugwa ko akimara gushiramo umwuka ,umurambo we werekejwe mu buruhukiro bw’ibitaro by’ikigo cya gisirikare cya Goma aho uzasezererwaho bwa Nyuma.
Brigadier General Ghislain Tshinkobo yari Komanda w’Akarere ka 34 muri FARDC kuva muri Kamena 2021m aho yari asimbuye Gen de Bgd Dieudonné Kapinga Mwanza kuri uyu mwanya.