Umuryango w’abibumbye wagaragaje urutonde rw’abafatiwe ibihano n’uyu muryango, biyongera kubo bari baherutse gutangaza, barimo Bernard Maheshe Byamungu hamwe na Protogen Ruvugaikore.
Ni itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko aba biyongereye k’urutonde rw’Abafatiwe ibihano kuri uyu wa 25 Ukwakira, ubwo batangazaga ko Bernard Maheshe Byamungu, w’imyaka 49 uba muri M23 wamenyekanye ari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutasi mu mutwe wa M23, akaba yaraje guhabwa ipeti rya Br Gen, yongewe k’urutonde rw’abafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye.
Uyu wahoze afite ipeti rya koloneli, Maheshe Byamungu yigeze gutabwa muri yombi kuwa 18 Mata 2012 mu misozi ya Itombwe n’ingabo ziyobowe na Coloneli Mamadou Ndala. Ibi byabaye amaze igihe gito atorotse igisirikare cya Congo, ari kumwe na Jenerali Bosco Ntaganda, uzwi ku izina rya “Terminator”.
Ku wa 30 Gicurasi 2012, Byamungu yaraburanishijwe akatirwa gufungwa burundu n’urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’Amajyepfo. Icyakora, yaje guhabwa imbabazi kuwa 14 Werurwe 2019, hakurikijwe itegeko ry’imbabazi rya 2014. Muri Nzeri 2022, uyu musirikare yavuye i Kinshasa yinjira muri M23.
Bernard Maheshe Byamungu na we yagiye afatirwa ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi kuva muri Nyakanga 2023.
Hiyongereyeho kandi Protgène Ruvugayimikore usanzwe ari umuyobozi w’ishami ryihariye rya FDLR “Commando de recherche et d’action en deep” (CRAP). Uyu mugabo ukomoka mu Rwanda akaba ashinjwa ibikorwa by’ihohotera n’iyica ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, birimo no gufata abagore ku ngufu no kubica, birimo ibikorwa n’inyeshyamba ayobora.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com