Ku wa 10 Kanama, Imidari yambitswe ingabo z’u Rwanda, iyo midali yambariwe muri Sudan y’Epfo,Bayambikwa n’umuryango w’Abibumbye ushinzwe iby’ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Sudany’Epfo(UNMISS),kubw’umusanzu bakomeje gutanga.
Umuyobozi wa UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bw’umusanzu w’indashyikirwa zakomeje gutanga mu kuzana amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo nubwo hari imbogamizi zihura nazo.
Col Bertin Mukasa Cyubahiro nk’umuyobozi wa Batayo ya 3 y’ingabo z’u Rwanda,yashimye ubuyobozi bwa UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo n’ingabo z’iki gihugu hamwe n’abandi bafatanyabikorwa kubera ubufatanye bwabo kugira ngo inshingano bafite zibashe gushyirwa mu bikorwa.
Uhagarariye u Rwanda muri Sudan y’Epfo, ambasaderi Joseph Rutabana yashimiye ingabo z’u Rwanda ku kazi zakoze anazibutsa ko zigomba gukomeza umuhate wo kubungabunga amahoro n’ituze muri Sudani y’Epfo.
Niyonkuru Florantine
(Adipex)