Ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zikomoka mu gihugu cya Uganda zongeye kugabwaho ibitero n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryiyise Wazalendo. Iyi mirwano yasize 5 muri izi nyeshyamba bahasize ubuzima abandi barakomereka.
Ibi bitero kandi byakomerekeyemo 2 mu basirikare b’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi bitero byagabwe n’inyeshyamba za CMC/Nyatura mu gace ka Chengerero, mu gihe bari baherutse kugabwaho ibindi bitero ubwo bari bageze ahitwa mu rukoro nabwo hagakomerekera abasirikare ba Uganda 2 mu bari mu modoka zari mu rugendo ziva Kiwanja zerekeza Bunagana.
Iki gihe byagaragaye ko inyeshyamba zibumbiye muri Wazalendo arizo zagabye iki gitero, cyakora Leta ntakintu yigeze ivuga kubishinjwa aba bazalendo bifashishwa n’igisirikare cyuayo mu ntambara barimo. Ibi kandi byabaye hashize igihe gito iri huriro risohoye itangazo ribwira izi ngabo ko bazihaye amasaha 48 yashira batarabavira mu gihugu bagahita batangira kubagaba ho ibitero nk’ibyo bagaba kuri M23.
Iki gitero cyabaye kuri uyu wa 18 Ukwakira saa 09h00, cyafatiwemo inyeshyamba nyinshi zo muri CMC Nyatura,ziyongera kuzahasize ubuzima.
Ubu bushotoranyi bukomeje kwiyongera ku ngabo z’Ubuganda, buafite byinsh buhishe, mu gihe bibaye nyuma y’uko ingabo z’u Burundi zigaragaye ziri gufatanya n’Aba bazalendo, bamaze igihe bakorana na Leta ya Congo.
Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ntiziratangaza ikigiye gukurikiraho nyuma y’ubu bushotoranyi bwiyungikanya ku ngabo zabo.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune