Abasirikare ba FARDC barasanye habaye kwikangana 30 ba rimo n’ufite ipeti rya Maj bahasiga ubuzima .
Ibi byabereye muri Gurupoma ya Rugali mu ijoro ryakeye.Urusaku rukomeye rw’imbunda nini n’intoya zumvikanye mu saa tanu z’ijoro(23h00) kugera saa saba(1h00),aho ingabo za Leta ya Congo FARDC zibarizwa muri Rejima y’a 108 yavaga ahitwa ahitwa Mwaro yerekeza i Rugali yakubitanye n’indi Kompanyi ya FARDC ivanze n’abarwanyi ba FDLR bari bayobowe na Lt Noheri yavaga ahitwa Biruma,buri ruhande rwaje kwikanga ko ari abarwanyi ba M23 bahuye nabo basanzwe bagenzura ako gace,intambara itangira ubwo.
Umwe mu baturage batuye i Rugali utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko imirwano yahoshoroye ,nyuma y’aho habaye guhuza itumanaho ry’abasilikare ba FARDC basubiranagamo.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu Mwaro ivuga ko byibuze abasirikare mirongo itatu aribo baguye muri iyo mirwano abandi barakomereka.
Umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko hari imodoka z’umuryango utabara imbabare Croix Rouge zitwara abarwayi zabyutse zizana inkomere mu bitaro bikuru bya Goma, gusa ntiharamenyekana umubare w’abakomeretse.
Ubwo twandikaga iyi nkuru byavugwaga imirwano yongeye kubura muri iki gitondo mu gace ka Mabenga aho ingabo za leta FARDC,zishaka kwisubiza ako gace.
Mwizerwa Ally