Umusozi wa Bizuru uteganye na Hehu muri Gurupoma ya Buhumba umaze iminsi 4 ari isibaniro ry’imirwano, aho unamaze kugwaho abasirikare batari bacye ba FARDC.
Iminsi itanu yari isize umusozi wa Bizuru wari usanzwe ari ibirindiro bikomeye bya FARDC ari isibaniro ry’imirwano ihanganishije umutwe wa M23 bashakaga kuhafata n’ingabo za Leta zifatananyije n’inyeshyamba za FDLR zaje zikuriwe na Maj.Musabyimana Jean de la croix bahimba Inkodos.
Umunyamakuru wacu uri i Goma avuga ko ku munsi w’ejo saa Saba ingabo za Leta FARDC na FDLR ari ho zatsimbuwe na M23 zihungira ku musozi wa Nyundo, zikaba zataye ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Bivugwa ko urwo rugamba rwari rwiyoborewe na Gen.Tchiko ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FARDC.
Umwe mu basirikare ba FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko rwari urugamba rukomeye ko ibyo yiboneye ubwe ari uko abasirikare 70 ba FARDC na 40 ba FDLR ari bo bashobora kuba baraguye ku musozi wa Bizuru mu mirwano yamaze iminsi 5.
Yagize ati “Ibyabereye hariya ni ibintu utakunvisha ubwenge bwawe, ni na yo mpamvu byateye ihahamuka mu basirikare bacu bamwe bakiruka bahungira Goma mu mujyi bagenda barasa hejuru, mwabyunvise ko byatumye abaturage ba Kanyarucinya bahunga.”
Uyu musirikare yakomeje avuga ko icyateye iyo mivurungano ari imirambo myinshi yatumye ingabo zabo zihahamuka.
Uyu musirikare asoza avuga ko benshi mu ngabo zabo basa naho bamaze gutsindwa mu mutwe kandi batazi icyo bari gupfira.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
It’s very well from m23. Because they have good politics and the purpose for fighting I’m surely they should win this war