Umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Kanyarucinya kari mu birometero 5 winjira mu mujyi wa Goma.
Imirwano irarimbanyije hagati y’umutwe wa M23 na FARDC,kuri uyu mugoroba saa 18hrs niho umutwe wa M23 ubashije gufata agace ka Kanyarucinya mu ntambara yamaze iminota 30. Ababyiboneye n’amaso babwiye Rwandatribune ko habayeho kurasana gukomeye mu gihe gito ingabo za Leta FARDC zikizwa n’amaguru.
Umunyamakuru wacu uri Goma avugako ingabo za Leta zahungiye mu mujyi rwagati. Ibi bibaye mu masaha make ingabo za Kenya zisesekaye mu mujyi wa Goma.
Umusirikare wo muri FARDC ukomeye wo ku rwego rwa Colonel utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko ibiro bikuru bya FARDC birikwimukira ahitwa Minova. Ubwo twandikaga iyi nkuru hari n’andi makuru yavugaga ko mu gace kazwi nka 3 antennes kagenzurwaga na FDLR nako kafashwe na M23.
Umunyamakuru wacu uri Goma kandi akomeza avugako benshi mu bakongomani batangiye guhunga berekeza ahitwa Sake .
Mwizerwa Ally
Muri abavugizi ba M23? Major willy Ngoma agakora iki?
NTWARI ya CONGO, Niba ibyo RT itangariza inshuti nziza za M23 waje kurunguruka iki hano?? Hari aho bavuga ibyo wifuza kumva. Urugendo rwiza rero, twe dutegereje itsinzi bana b’u Rwanda rwa Congo ?!! Inkotanyi ntabwo isi izazishobora. Muri Politique ninko murubanza nibimenyetso ( amayeri).
Ntwari mwimuteragahinda siwe wifuza kwibona iwabandi nahumure Sultani akunda igihugu cye namuhungireho aramwakira
Ibirometero 5 werekeza mu mujyi wa Goma ni hafi cyane hatabayeho external military intervention ntacyo nakwizeza FARDC byanze bikunze Goma irafatwa!
Mungu awalinde M23
Ese Colonel zimurinda na bodue baba bari mur m23 mudushakire amakuru ka dutegereze turebe niba ingabo za kenya zirinda umugi
ingabo za kenya zije kwitoza ese zibagiwe uko al shababu yazishiragije karibu sana KDf
Baba kibungo Kuko niyo bahungiye. Ntago banana nintare za sarambwe.ARC/M23 ayonguhaye namakuru mmpagazeho bwana. CAMARADE
Songa mbere M23, lazima turudi kwa udongo wa mababu zetu