Col.Ruhinda n’Abarwanyi be bibumbiye mu mutwe wa FDLR/CRAP (Special Forces) zambuwe agace ka Rugali zikizwa n’amaguru.
Imirwano irarimbanyije aho umutwe wa M23/ARC umaze gufata uduce 23 kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022. Mu masaha ya saa sita ,Inyeshyamba za M23 zinjiye muri Gurupoma ya Rugali ndetse no mu bice bihakikije zakirwa n’amasasu menshi y’abarwanyi ba FDLR babarizwa mu mutwe udasanzwe wa FDLR/CRAP.
Umunyamakuru wacu uri i Tongo avugako imirwano yamaze iminota 40 abarwanyi ba FDLR bayobowe na Col Ruhinda batsinzwe bakizwa n’amaguru berekeza mu kirunga cya Nyamuragira.
Agace ka Rugali kari kamaze imyaka 16 kagenzurwa n’umutwe wa FDLR kakaba kabyazwamo umusaruro w’ibikorwa by’ubuhinzi ndetse no gutwika amakara bikorwa n’abarwanyi ba FDLR.
Mwizerwa Ally
M23 PIGA ADUI !!!!
Nuguhwanya byose.