Abaturage ba Sake bashinje ingabo za Leta kwikora mu nda kuko ibitero byo mu kirere byagabwe kuri uyu wa 11Werurwe byibasiye ingabo za Leta kubera ko bazitiranije n’inyeshyamba za M23.
Ibi si ubwa mbere bibayeho kuko ni ubugira gatatu hhaayeho kwibeshya kumeze gutya, kuri uyu wa gatandatu saa tanu ingabo za Leta ya Congo FARDC zagabye ibitero byo mu kirere mu bice bitandukanye bikikije Umujyi wa Sake no mu misozi iri hejuru yaho,hagamijwe kubuza Umutwe wa M23 kwinjira muri Sake.
Ni ibintu bitari byoroshye nk’uko isoko yamakuru ya Rwandatribune iri ahitwa ku Rupangu, ya bidusobanuriye yavuzeko indege za kajugujugu zasutse ibisasu ku birindiro bya FARDC biri ahitwa kuri Antenne ndetse no mubindi birindiro bya FARDC,umwe mu batangabuhamya babyiboneye n’amaso avugako habaye kwibeshya k’umupilote wari utwaye indege warashe kuri FARDC abitiranya na M23.
umunyamakuru ukunze gukora inkuru zicukumbuye muri Congo Daniel Michombero yemeje ayo makuru abicishije kuri Twitter ye aho yagize ati;abantu benshi bapfuye abandi barakomereka mu iturika ry’igisasu kiremereye cyarashwe n’indege z’intambara za FARDC, iki gisasu cyangije byinshi. Gusa nti turamenya agaciro kabyo uko kangana.
Si ubwambere habaye kwibeshya kw’indege za FARDC kuko mu mashusho menshi yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga hagiye haboneka inka zaguye mu rwuri zishwe n’ ibitero by’indege z’ intambara. Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko kenshi biterwa nuko bene bariya bashoferi b’izo ndege babikoreshwa nuko baba banyweye ibiyobyabwenge.
Gukoresha ibiyobya bwenge kandi bikunze kuvugwa ku basirikare ba FARDC cyane kuko kenshi n’abagaragaye binjiye mu Rwanda bose bari banyoye ibiyobya bwenge dore ko bamwe babibasanganaga mu mifuka y’imyenda.
Intambara y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera nyamara abantu bibwira ga ko yaba igiye kurangira nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba wa M23 wemereye ko ugiye guhagarika imirwano na Leta ikemera ko hashobora kubaho imishyikirano ariko siko bimeze.
Umuhoza Yves