Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), n’abo bafatanije barimo; FDLR, Wagner na Wazalendo, aho itakiva mu marembo y’Umujyi wa Goma.
Uyu munsi imirwano yongeye gukara mu nkengero z’umujyi wa Goma, aho ubu bahanganiye muri Gurupoma ya Kibumba no muri Parike ya Virunga iri mu nkengero z’uriya mujyi wa Goma.
Umutwe wa M23 wo ukomeje gushinja ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gukomeza kurasa ibisasu ahatuwe n’abaturage muri Kibumba na Buhumba ndetse na Kibati.
Nubwo iyo mirwano ikomeje gusatira amarembo y’umujyi wa Goma, leta ya Congo ikomeje kwinangira gushyikirana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nk’uko byanemejwe n’uhagarariye leta ya Congo iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi n’umuryango wa EAC, Bwana Serge Tshibangu.
Bwana Serge Tshibangu yagize ati: “Leta yacu ntabwo irigera ihinduka kubyo yavuze ntabwo tuzigera narimwe twicarana n’umutwe w’inyeshamba wa M23 ngo dushyikirane.”
Amakuru akomeza avuga ko ziriya Ngabo za Leta ya Congo zimaze gucika intege, cyane ko zigerageza gukoresha n’ibitwaro biremereye birimo n’indege ariko ntibigire icyo bitanga, ahubwo M23 igakomeza kwegukana intsinzi.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com