Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Werurwe Imirwano ihanganishije inyeshyamba za M23 na FARDC yongeye kuramukira k’umuryango , muri iki gitero Ingabo za Leta ya Congo FARDC zifatanije n’inyeshyamba za Mai Mai Nyatura, ndetse n’Abazungu hamwe na FDLR ,ni imirwano yabeye ku misozi iri hagati ya Mushaki na Kaliba mu isantere, muri Gurupoma ya Kamulonsa.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Mushaki yatubwiye ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru urugamba rwari rugikomeje, urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’intoya yakomeje kugenda yiyongera, abasirikare benshi babiguyemo ndetse n’amatungo amwe n’amwe akaba yabigendeyemo
Iyi mirwano ikaze yakomerekeyemo abasirikale benshi ba FARDC, Abandi benshi bahasize ubuzima, amakamyo yiriwe abatwara abajyana mu bitaro bya CBCA, abandi indege yabajyanye mu bitaro by’i kinshasa.
Umuturage utashatse ko Amazina ye atangazwa nawe yemeje ko imirwano iri kubera muri kariya gace idasanzwe kuko urufaya rw’amasasu y’ubwoko bwose ruteye ubwoba kandi ko abaturage bari guhunga umusubizo.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje kugenda utsinda ingabo za Leta ya Congo bityo bigatuma ugenda urushaho kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ukomeje kwitwara neza ku rugamba ko ushobora no gufata Kinshasa.
UWINEZA Adeline