Umujyi wa Mweso wari ibirindiro bikuru bya FARDC umaze kwigarurirwa na M23 mu mirwano ikaze yahanganishije izi nyeshyamba n’ingabo za Leta hamwe n’abazifasha k’urugamba.
Nk’uko isoko y,amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa iKibarizo,ivuga ko mu masaha ya saa munani aribwo ingabo za M23 zari zimaze kwigarurira umujyi munini wa Mweso,uherereye muri Teritwari ya Masisi,Gurupoma ya Bashari Mukoto.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zinjiye muri uwo mujyi mu mirwano yabaye mu gihe cy’amasaha ane , ingabo za leta zikaba zifashishije ibitero byo mu kirere byakorwaga n’indege za Suhkoi 25,ariko bikaba bitatanze umusaruro,ingabo za leta zikaba zataye umujyi wa Mweso zibanje kuwusahura.
Abatangabuhamya bavuganye na Rwandatribune bavuze ko ingabo za Leta zahungiye mu bice bya Mpati na Pinga mu bice bigenzurwa na Mai Mai Abazungu.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru yavugaga ko inyeshyamba za M23 zigaruriye utundi duce twa Ishasha hejuru ya Kilochi,mu gihe ingabo za FARDC zo zagiye ahitwa Ngungu.
Mwizerwa Ally