Mu masaha ya 17hrs z’uyumugoroba Umujyi wa kichanga wose wari umaze kugwa mu biganza by’umutwe wa M23. Izi nyeshyamba za M23 zakiranywe amashyi menshi n’impundu mu mujyi wa Kitchanga.
Uyu mujyi wari umaze iminsi warabaye isibaniro mu mirwano yahanganishije M23 na FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai. Ukuneshwa Kwa FARDC kwabereye mu maso ya Gen.BGd Mugabo Hassan usanzwe ari Komanda w’akarere k’ingabo ka Masisi na walkare.
umunyamakuru wacu uri mu mujyi wa Goma avugako abaturage bari barindiranyije igishyika cyinshi umutwe wa M23 nkuko bigaragara mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Mwizerwa Ally
Aba bagabo ni indwanyi,bazi icyo bagamije.FARDC muzabanze mufate amasomo ahagije,hari chapitres mwasimbutse!!
Igihe M23 imaze imaze irwana buri munsi irakomeye nk’urutare sinzi ko n’igisirikare nyacyo cyapfa kuyishobora. RDC yakoze amakosa akomeye. Iyo umutwe w’inyeshyamba uvutse uhita uwurasa vuba na bwangu byakwanga ukaganira cga ukawuha icyo ushaka. Naho iyo bitinze, inyeshyamba ziyongera imbaraga umunsi k’umunsu ndetse n’amaboko.Ubu sinzi ko RDC izapfa yigobotoye M23.
M23 n’intwari! “Ubugabo butisubira bubyara ububwa”. DRC ice bugufi igire ibiganiro n’izi ntare kuko nta yandi mahitamo ifite. Barakubitwa uko bwije uko bucyeye
Hari umugani baca mu gifransa aba congomani biga arko utajya ufata mu mutima yabo ugira uti”envoyer quelqu’un en sa place Les pieds auront de repos mais le cœur” havutse RCD Goma, CNDP na M23 ibyo basabye mbere iyo byubahirizwa ubu muri congo amahoro aba ahinda. Arko bahisemo gutega amatwi aba genocidaires reka bumve.