Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu habayeho kurasana hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ubwo abasirikare ba FARDC barekuraga umuriro w’amasasu ku biro by’umupaka i Rusizi.
Ibi byatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda mu itangazo zashyize hanze kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023.
Muri iri tangazo, ubuyobozi bwa RDF buvuga ko ibi byabaye saa kumi n’igice zo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gagatu ubwo “Abarisirikare ba FARDC bari hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka buri mu rugabano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka wo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, hanyuma barekura umuriro w’amasasu ku biro by’umupaka.”
Isoko yamakuru ya Rwandatribune iri kamanyola ivuga ko hari hashize iminsi itatu ,hari inama zakorwaga mu bwihisho hagati y’ingabo za FARDC, Ubuyobozi bwa CNRD FLN ndetse n’ Abayobozi b’umutwe wa Mai Mai Yakutumba.
Isoko yamakuru ya Rwandatribune ikomeza ivugako ko ariyo mpamvu mu mbwirwaruhame za Gen.Amuri Yakutumba atatinye kuvuga ko agiye kurinda umupaka wa Kamanyola mu rwego rwo kurinda ,umupaka w’uRwanda na Congo.
Iki gitero Kandi cyabanjirijwe n’ibikorwa by’imyigaragambyo yakozwe na Sosiyete sivile yo muri Kivu y’amajyepfo ifatanyije na Kivu y’amajyaruguru,yamaganaga Leta y’uRwanda n’ingabo za EAC, muri iyi myigaragambyo Kandi byagaragaraga ko ishyigikiwe n’ Ubuyobozi bwite bwa Leta.
Mwizerwa Ally