Mu rukerera rwo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, mu masaha ya saa cyenda isasu ryongeye kuvuza ubuhuha hagati ya M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe y’itwaje intwaro irimo FDLR, Wagner na Wazalendo mu gace ka Kanyabuki.
Imboni yacu yatubwiye ko muri iyo mirwano inyeshyamba za M23 zambuye ibikoresho bya gisirikare byinshi Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) byari biherereye aha k’umusozi wa Kanyabuki.
Umusozi wa Kanyabuki uherereye mu bilometero bike cyane werekeza kuri trois entenne ahari ibirindiro by’ingabo zo mu muryango wa EACRF.
Amakuru akomeza avuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ko arizo zarashe ibi bombe byarangiye bihitanye umusirikare wo mu ngabo za EACRF ukomoka mu gihugu cya Kenya.
Icyakora kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru amakuru avuga ko urusaku rw’amasasu rutakiri kumvikana cyane, ariko ko impande zihanganye ziri kurebana ayingwe.
Impande zombi zihanganye zikomeje kwitana ba mwana, aho umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) barebana ayingwe. Hagati aho buri ruhande rushinja abo bahanganye kuba nyiribayazana w’imirwano barimo.
Uwineza Adeline
Rwandatribune .Com
Kurwana ntibikemura ibibazo bafitanye.Ni abakongomani barwana n’abakongomani.Imana yaturemye itubuza kurwana,ahubwo tugakundana,ndetse idusaba gukunda n’abanzi bacu.Ikavuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zabuli 5,umurongo wa 6 havuga.Bisobanura ko abarwana,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza,batazaba mu bwami bwayo.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi w’imperuka ushobora kuba wegereje cyane.