Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira agace ka Mushaki gasanzwe ari agace k’ubucyerarugendo, aka gace kandi kakaba ari inzira nziza ituruka kubiro bya Teritwari ya Masisi ndetse na Warikare yerekeza mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru
Izi nyeshyamba zifashe agace ka Mushaki ndetse na Karuba kari gasanzwe gakorerwamo ibikorwa by’ubukerarugendo mu gihe iyi nzira ariyo yonyine abakomotse muri Warikare, Bihambwe ndetse no kubiro bya Teritwari ya Masisi.
Abahanga bavuga ko gufata iki gice cya Mushaki bisa no gufata mu ijosi umujyi wa Goma kuko ariyo nzira yonyine bari basigaranye ishobora guhuza uyu mujyi n’ibiro by’aya materitwari.
Ibi bibaye mu gihe ingabo za Leta ya Congo zamaze gutanga impuruza k’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo SADC ngo babafashe kurwanya izi nyeshyamba za M23 bavuga ko zifashwa n’u Rwanda.
Ibi bimeze gutya mu gihe ingabo za Leta FARDC ziri kwifashisha inyeshyamba zindi kandi zitandukanye zirimo FDLR, MAI MAI, Nyatura, CMC, ndetse n’amatsinda y’abacanshuro atandukanye arimo irizwi nka Wagner rikomoka mu Burusiya,ndetse n’Abaromaniya mu kurwanya izi nyeshyamba.
Izi nyeshyamba kandi zasabye Leta ya Congo kureka bakagirana imishyikirano aho kugira ngo bakemuze ibibazo byabo intambara, ariko ibyo Leta ya Congo yarabihakanye ihitamo intambara.