Abarwanyi ba M23 binjiye muri Gurupoma ya Nyagakoma nta mirwano ibayo mu gihe FARDC yahunze ikoresheje amato, abarwanyi b’uyu mutwe bageze hakurya y’umugezi bakirwa gitwari.
Imirwano irarimbanyije muri Teritwari ya Rutshuru aho uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 21 Ugushingo 2022 abarwanyi ba M23 bashushubikanyije ingabo za Leta FARDC zifatananyije n’inyeshyamba za FPP Abajyarugamba, mu bice bya Ishasha, Nyagakoma na Buholo.
Muri iyi mirwano ingabo za Leta FARDC zahungaga zerekeza ahitwa Bicumbi ku cyambu cy’ikiyaga cya Edouard mu masaha ya saa tanu.
Ntiharamenyekana abaguye muri iyi mirwano. ifatwa rya Nyagakoma riha ubugenzuzi bwuzuye bw’umupaka wa Ishasha ku nyeshyamba za M23.
Uduce twa Nyagakoma na Buholo turi muri Gurupoma ya Ishasha ihana imbibi n’iya Binza hose ni muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru yavugaga ko agace ka Kabizo kamwe mu duce twa Tongo kari kasigaye mu maboko ya FARDC na ko kamaze kwigarurirwa n’umutwe wa M23.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Nibakomeze bafate aho bafashe abaturage bagubwa neza n’umutekano bahabwa n’intare za Sarambwe