Abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru ntibumva umubare w’Abajenerari bose barunze i Goma icyo bakora.
Ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri Kivu y’amajyaruguru bwandikiye Perezida Tshisekedi bumusaba gutwara abayobozi b’ingabo bose akabajyana i Kinshasa akazana abandi bashya.
Ibi sosiyete sivile yabitewe n’uburyo uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byose bigize Kivu y’amajyaruguru mu mwanya muto, henshi hakaba haragiye hafatwa nta mirwano ibaye.
Aba baturage bavuga ko iyi mirwano ikomeje kugwamo abaturage batari bake, kubera uburangare bw’abayobozi b’ingabo bakomeje kureba ku nyungu zabo gusa aho kureba ku nyungu z’igihugu muri rusange.
Bwana John Banyene Umuyobozi wa sosiyete sivile muri Kivu y’amajyaruguru yabwiye itangazamakuru ati:” Urabona ukuntu imirwano yagenze hagati ya FARDC na M23 yagiye igenda mu bice bya Nyiragongo, Masisi n’ahandi ingabo zacu zagiye zitsindwa, ese amaherezo azagera ahe? Turasaba Leta kwirukana abayobozi b’ingabo zose bari hano muri Kivu y’amajyaruguru bakazana abandi bashya.”
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com