Nyuma yuko imirwano hagati ya M23 na FARDC yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, amakuru aturuka ahari kubera imirwano, aravuga ko byarinze bigera ku mugoroba urugamba rugihinanye, ndetse M23 ikomeje gusunika FARDC.
Imirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, aho impande zombi zishinjanya gushotorana, kuko M23 ivuga ko ari FARDC yatangiye iyi mirwano, abashyigikiye FARDC na bo bakavuga ko ari M23 yashotoye igisirikare cya Leta.
Iyi mirwano yabereye mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, gaherutse kurekurwa n’umutwe wa M23 ariko kakaba kari kigabijwe na FARDC ndetse n’imitwe isanzwe ifasha iki gisirikare.
Amakuru ava i Kibuma agera kuri Rwandatribune, avuga ko byageze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, urugamba rugihinanye.
Uwatanze amakuru, yagize ati “Urugamba ruracyakomeye, Intare za Sarambwe zikomeje kwitwara neza zisubiza inyuma ubufatanye bwa Guverinoma zibaganisha kuri Antene eshatu werecyeza mu Mujyi wa Goma.”
Ni urugamba rwubuye mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje kurekura bimwe mu bice wari warafashe, aho benshi bari batangiye kwizera ko hagiye kuboneka agahenge.
Gusa nyuma yuko imitwe nka FDLR bongeye kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, abasesengura iby’uru rugamba, bahise bavuga ko ibintu bishobora gusubira irudubi.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko se ko bananijwe kuburyo bugaragara, congo ikavuga ko idateze gushyikirana na M23 yafatiyeho ikarangiza umukino ifashe Goma. Uko izana igipadiri abaturage nibo babigwamo, ntamuntu urokoka interahamwe 2. Ibya M23 aho bigeze bitangiye kundambira. Gusa Rwanda Tribune reka mbashimire kuko muyaduha nkimbona nkubone, inyumva nkumva. Ndabakurikira 6/5. Ikinyamakuru nizera