Imirwano ikomeye imaze iminsi iri kubera mu duce twa Burungu Kirorerwe na Nyamitaba twagenzurwaga na FARDC hamwe n’abo bafatanije yongeye kubura kuri uyu wa 02 Gashyantare aho kugeza ubu iyi mirwano igikomeje ariko utu duce twavuzwe haruguru twose tukaba twigaruriwe n’izi nyeshyamba za M23
Izi nyeshyamba ziri kurwana zerekeza k’umusozi wa Naringi umusozi uri hejuru ya Burungu ukigenzurwa na FARDC hamwe nabo bafatanije m’urugamba.
Uyu musozi wa Naringi usa n’uwabaye imaraniro ni umusozi uri hejuru y’umuhanda wewkeza Kitchanga kuburyo kuba ufite uyu musozi uba ushobora kugenzura ibikorerwa muri uyu muhanda byose.
Uyu musozi kandi uri hejuru ya Burungu, Rujebeshi ndetse na Kitchanga kuburyo uwufite aba afite n’umujyi wa Goma mubiganza kuko imodokari zose zijya mu mujyi wa Goma ziturutse Pinga, Mweso n’ahandi zerekeza muri uyu mujyi.
Iyi ntambara imaze iminsi irenze 2 iri kubera muri aka gace kuburyo uduce twinshi twagenzurwaga na FARDC twamaze kujya mu maboko y’izi nyeshyamba.
Umuhoza Yves