Nyuma yuko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Kitshanga, n’ubundi imirwano yakomeje, aho amasasu ya rutura akomeje kumvikana.
Abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Kitshanga kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, ndetse hagaragara amashusho binjira muri uyu mujyi.
M23 yafashe uyu mujyi nyuma y’imirwano iremereye irwanyemo na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR ndetse n’abcanshuro.
Gusa amakuru aturuka muri uyu mujyi, aremeza ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, n’ubundi urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana muri uyu mujyi.
Ni amasasu akomeje kumvikana kugeza mu gace k’icyaro ka Burungu kari karimo abarwanyi ba M23 mu minsi itatu ishize.
Hari amakuru avuga ko uyu mutwe wa M23 ushaka no kwisubiza aka gace, waturutsemo mbere yo gufata Kitshanga kugira ngo ukomeze kwizera umutekano wawo muri uyu mujyi.
Nyuma yuko M23 kandi ifashe umujyi wa Kitshanga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abarwanyi bayo bakomeje kwerecyeza mu mujyi wa Mweso aho bifuza gushinga ibirindiro.
M23 kandi yashyize hanze ko yiyemeje kugaba ibitero byo guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu bice binyuranye byo mu Ntaza za Kivu zombi.
RWANDATRIBUNE.COM