Intambara irasatira agace ka Rwindi hagati ya FARDC na M23, umutwe wa FDLR wo ukaba watanze ubufasha bwo guca ikiraro cy’umugezi wa Rwindi uhuza agace ka Byumba na Kitumva.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Bambu ivuga ko imirwano yagutse mu bice byose bya Rutshuru aho ingabo za FARDC zari zambutse mu bice bya Cyahi, Rwindi na Gishishi zabyukiye mu masasu menshi yasukwaga n’umutwe wa M23 .
K’uruhande rw’abarwaniraga hafi ya Rwindi umutwe wa M23 wagerageje kwigarurira ako gace ariko kwambuka umugezi wa Rwindi ntibyaza koroha kuko abarwanyi ba FDLR bayobowe na Col.Silikove bihutiye guca ibiraro kugirango umutwe wa M23 udakomeza kugota ako gace.
K’uruhande rw’agace ka Cyahi gaherereye muri Bambo naho ntibyoroheye ingabo za FARDC zari zihafite ubugenzuzi kuko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere hatewe ibibombe byinshi n’umutwe wa M23. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta ruhande na rumwe rwigeze rwigamba instinzi muri iyi mirwano.
Twashatse kumenya icyo k’uruhande rwa FARDC rubivugaho duhamagara Lt.Col Ndjike Kaiko ntitwabashya kumubona k’umurongo wa telephone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com